Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guillaume Ngefa, yasabye Ubushinjacyaha gukurikirana abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru n’abasivili bavugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu ntara ya Lualaba.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, abo mu mashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abacuruzi na sosiyete sivile batanze impuruza, bagaragaza ko amabuye y’agaciro yo mu gice cya Katanga nko mu ntara ya Lualaba amaze igihe yibwa n’abo mu muryango wa Tshisekedi barimo umuvandimwe we, Christian Tshisekedi.
Umwe mu bayobozi b’aya mashyirahamwe, muri Werurwe yatangarije ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi ati "Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Tshisekedi. Ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane Lualaba nyamara ntacyo ushorayo.”
Basobanuye ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru (GR) birukanye abashinzwe umutekano bari basanzwe barinda ibi birombe, batangira kubyirindira kugira ngo abo mu muryango wa Tshisekedi boroherwe no kwiba aya mabuye.
Mu ntangiriro z’ Ukwakira, ikinyamakuru Africa Intelligence, cyagaragaje ko igice cyahoze ari intara ya Katanga gihomba miliyari 2 z’Amadolari buri mwaka, bitewe n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bwa cuivre na cobalt bugikorerwamo.
Bitewe n’uko abo mu muryango wa Tshisekedi bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, aba bantu bifashishije umunyamategeko Me Bernard Maingain kugira ngo abarege mu butabera bw’iki gihugu cy’i Burayi no muri RDC.
Me Maingain yagize ati “Duteganya gutanga ikirego muri RDC ariko no mu Bubiligi kubera ko abagize uwo muryango bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Nshingiye ku makuru mfite, ibimenyetso birimo imibare itandukanye. Ni ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo no gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Minisitiri Ngefa ku wa 28 Ukwakira yatangaje ko komisiyo ya RDC ishinzwe kurwanya ibinyuranyije n’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (CNLFM) iherutse kugaragaza ko urwego rw’ubucukuzi mu ntara ya Lualaba rudakorera mu mucyo, kuko hari ibirombe byinshi bigenzurwa kandi bicukurwa binyuranyije n’amategeko.
Uyu muyobozi yasobanuye ko raporo ya CNLFM yagaragaje abasivili barimo abanyamahanga, abasirikare bakorera mu ntara ya gisirikare ya 22, abo mu mutwe urinda abayobozi bakuru n’abapolisi bijanditse muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ati “Iperereza ryagaragaje abasivili barimo abanyamahanga n’abasirikare barimo abo mu ntara ya gisirikare ya 22, abo mu mutwe urinda abayobozi bakuru n’abapolisi, bagize uruhare muri ibi bikorwa.”
Minisitiri Ngefa yasabye Ubushinjacyaha ku rwego rwa gisivili n’urwa gisirikare mu Rukiko Rusesa imanza ko rwafungura dosiye y’abantu bose bagaragara muri iyi raporo, hatitawe ku mapeti bafite, imirimo bakora cyangwa ubwenegihugu.
Uyu muyobozi yatangaje ko ubutabera bwa RDC butazihaganira abashaka kwikubira umutungo w’igihugu no guhungabanya ubukungu bwacyo. Gusa, ntiyagaragaje abavugwa muri raporo ya CNLFM.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!