Umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia, Brian Mundubile, yashinjwe icyaha cy’ubugambanyi nyuma y’uko inzego z’umutekano zivuze ko mu rugo rwe hasanzwe intwaro zirimo imbunda.
Brian Mundubile, wari umukandida ukomeye wahanganye na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu matora ya Perezida yabaye ku wa 13 Kanama 2026, yashinjwe icyaha cy’ubugambanyi hamwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi 17.
Ibi byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2026.
Mundubile waje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Perezida Hichilema, yanze kwemera ibyavuye mu matora, nyuma aza gushakishwa na polisi. Amaherezo yishyikirije inzego z’umutekano, afungwa ku wa Kane nyuma yo kumara ibyumweru birenga bibiri yihishahisha.
Inzego z’umutekano za Zambia zavuze ko Brian Mundubile akekwaho kuba yarabangamiye umutekano w’igihugu. Zatangaje ko mu igenzura ryakorewe mu rugo rwe nyuma y’amatora basanzemo intwaro, zirimo imbunda.
Undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Makebi Zulu, na we yashinjwe icyaha cy’ubugambanyi. Yari umwe mu bari kumwe na Mundubile mu matora ndetse akaba yari hafi y’uwahoze ari Perezida Edgar Lungu, witabye Imana umwaka ushize.
Abavoka babo batangaje ko bombi bagifungiwe kuri sitasiyo nkuru ya polisi i Lusaka.
Brian Mundubile na Makebi Zulu bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko ibirego by’uko bateguraga ibikorwa by’ubwigomeke bitwaje intwaro ari ibihimbano by’inzego z’ubuyobozi.
Perezida Hakainde Hichilema, watsinze amatora, ateganya kurahira ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, akabona gutangira manda ya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!