Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzaba Perezida wa Afurika y’Epfo, nubwo kugeza ubu atigeze atangaza ku mugaragaro ko afite gahunda yo kwinjira mu rugamba rwo gushaka uwo mwanya.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na News24 ku bufatanye n’Ikigo SABI, bwagaragaje ko Motsepe ari mu banyapolitiki n’abayobozi bazwi muri Afurika y’Epfo bishimiwe cyane, ndetse akaba aza imbere ya Perezida Cyril Ramaphosa mu bijyanye n’icyizere afitiwe n’abaturage.
Motsepe, usanzwe ari umwe mu baherwe bakomeye muri Afurika, yamenyekanye cyane mu bucuruzi ndetse no muri siporo. Ni nyiri Mamelodi Sundowns yo muri Pretoria, imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, imaze kwegukana CAF Champions League inshuro ebyiri.
Nubwo uyu mugabo w’umukire yakomeje kuvuga ko adafite gahunda zo kujya muri politiki, manda ye yo kuyobora CAF izarangira mu 2029, ari na wo mwaka Afurika y’Epfo izinjira mu matora ya Perezida. Ibi biri mu bituma izina rye rikomeje kugarukwaho mu bashobora kuzahatana muri ayo matora.
Ubushakashatsi bwa News24 na SABI bwagaragaje ko Motsepe ari we muntu uzwi muri Afurika y’Epfo wagize umubare munini w’abamufata neza kurusha abamufata nabi.
By’umwihariko, afite igikundiro gikomeye no mu bashyigikiye ishyaka African National Congress (ANC), asanzwe afitanye na ryo umubano wa hafi. Mu bashobora gusimbura Ramaphosa ku buyobozi bw’iri shyaka, Motsepe aza imbere ya Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula.
Icyakora, bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko kuba Motsepe akunzwe cyane bidahagije ngo ahite afatwa nk’uzatsinda urugamba rwa politiki, kuko atarayigiramo ubunararibonye buhambaye. Banavuga ko aramutse ahisemo gushaka kuyobora igihugu, ashobora guhura n’amakimbirane ndetse n’ihangana rikomeye imbere muri ANC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!