Urukiko rwa Bamako muri Mali rwakatiye maneko w’u Bufaransa witwa Yann Christian Bernard Vezilier igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukura Perezida Assimi Goïta ku butegetsi.
Yann ni umukozi w’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza n’umutekano (DGSE) ariko yanakoraga muri Ambasade yabo muri Mali nk’umujyanama wayo wa kabiri, afite sitati y’umudipolomate.
Tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yari mu Mujyi wa Bamako, yatawe muri yombi n’abantu bari bafite intwaro, bahishe amasura, biza kumenyekana ko ari abakozi b’urwego rw’iperereza rwa Mali. Icyo gihe hafashwe n’abandi bofisiye bakuru 10 mu Ngabo za Mali barimo abajenerali babiri.
Akimara gutabwa muri yombi, u Bufaransa bwahise buhagarika ubufatanye bwabwo na Mali mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, bunirukana abadipolomate babiri b’Abanya-Mali, kuko bwagaragazaga ko arengana.
Mbere y’uko urubanza rwe rutangira, Yann yasuwe n’umunyacyubahiro w’umunyamahanga ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitavuze amazina ye, kandi abamukuriye bamuhitiyemo umunyamategeko ukorera mu Rugaga rw’Abavoka muri Mali.
Uyu mufaransa yaburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rwa Bamako rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba, mu muhezo, gusa abasirikare ba Mali bashinjwe kwifatanya mu mugambi wo gukuraho Umukuru w’Igihugu ku butegetsi.
Ku wa 5 Kamena 2026, uru rukiko rwahamije Yann ibi byaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 20, rumutegeka kumara imyaka 20 adakandagira ku butaka bwa Mali no kwishyura ihazabu y’Amadolari 6225.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yamaganye imikirize y’uru rubanza, igaragaza ko ibya Yann yashinjwe nta shingiro na rito byari bifite, inasaba ko afungurwa.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko Yann atigeze agambirira guhungabanya umutekano wa Mali cyangwa uw’Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko ubwo yafatwaga yari mu bikorwa bijyanye n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!