Inyeshyamba zo muri Mali zikorana na Al Qaeda zateze igico imodoka z’ingabo z’igihugu mu Majyaruguru, abari hafi y’izi nyeshyamba bavuga ko abasirikare ba Leta n’Abarusiya bafasha ingabo z’igihugu barenga 50 baricwa.
Iki gitero ni cyo giheruka mu bihanganishije impande zombi. Muri Mata, umutwe wa Azawad Liberation Front (FLA) na Jama’at Nusrat al-Islam wal Muslimin (JNIM) yagabye ibitero mu gihugu hose, byaguyemo Minisitiri w’Ingabo ndetse ikagaba igitero ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Bamako.
Ingabo za Mali zatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Tabrichat, igisirikare cya Leta kirasubiza, bihitana inyeshyamba 20.
FLA yavuze ko abasirikare ba Mali n’abarwanyi bo mu mutwe w’Abarusiya biciwe muri iyi mirwano. Umuntu uri hafi ya FLA yavuze ko hishwe abarenga 50 bishwe.
JNIM yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza abasirikare bamanitse amaboko, ndetse bagenda amaboko yabo abohewe inyuma.
Kugeza ubu, ingabo za Mali zongeye kugenzura agace ka Anefis iki gitero cyagabwemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!