Khalida Boufedeche yatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Algeria, aba umugore wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
Khalida Boufedeche yatowe ku wa 28 Nyakanga 2026.
Boufedeche ahagarariye umurwa mukuru Algiers mu Nteko. Ubu ni umwe mu bayobozi bafite imyanya ikomeye muri Algeria, kuko abarwa nk’umuyobozi wa kane ukomeye mu gihugu.
Uyu mugore ni umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi rya National Liberation Front (FLN), ishyaka rifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubona ubwigenge bwa Algeria.
FLN ni yo yatsinze amatora y’Abadepite aheruka kuba muri uku kwezi, aho ryabonye imyanya 91 muri 407 igize Inteko Ishinga Amategeko. Icyakora ayo matora yaranzwe n’ubwitabire buke cyane, aho abitabiriye amatora bari 21%, bukaba ari bwo bwitabire buke kurusha ubundi mu mateka y’amatora y’igihugu.
Mbere yo kugera muri iyi nteko, Khalida Boufedeche yari yaragize uruhare muri politiki yo ku rwego rw’ibanze, ndetse nyuma aza kuba umwe mu bagize Komite Nkuru y’ishyaka FLN.
Kwinjira kwe muri uyu mwanya bibaye mu gihe abagore bakiri bake mu Nteko Ishinga Amategeko ya Algeria. Kuri ubu, abagore bafite imyanya 25 gusa muri 407, bingana na 6% by’abagize Inteko.
Khalida Boufedeche abaye umwe mu bagore bake bageze ku myanya ikomeye mu nzego z’ubuyobozi muri Algeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!