Ishuri ribanza rya Kaliluni ryo mu gace ka Kitui mu majyepfo ya Kenya ryigagamo abanyeshuri 200 ubu risigayemo abanyeshuri batanu gusa.
Ku munsi abanyamakuru barisuye, nta n’inyoni yahatambaga. Mu ishuri hari huzuyemo inka zirisha, ibitabo biri hirya no hino mu byumba by’amashuri, na ba banyeshuri batanu n’umwarimu umwe wabigishaga ntibari bahari.
Intandaro y’iki kibazo, yabaye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nshya y’uburezi bushingiye ku bushobozi (CBE) yatangiye mu 2017.
Iyi gahunda yasabye amashuri kubaka laboratwari z’ubumenyi, kubona abarimu b’inzobere n’ibindi bikoresho, ibintu amashuri menshi yo mu cyaro atabashije kugeraho.
Umuhanga mu burezi Mark Kasyoki yavuze ko kubura ibi bikorwaremezo biri gutuma abana bo mu cyaro babura amahirwe angana n’ay’abandi, ashimangira ko ibi biri kongera ubusumbane mu burezi.
Umwe mu banyeshuri witwa Maureen Mwisiwa w’imyaka 12 abanyamakuru basanze ari gusubira mu rugo nyuma yo kujya kwiga agasanga nta muntu n’umwe uhari.
Yagize ati "Birambabaza kumara igihe kinini gutya ntari kwiga mu gihe abandi banyeshuri bo bakomeje amasomo."
Nyina, Josephine Muasya, yavuze ko yamaze kwiheba ku bijyanye no gutegereza ubufasha bwa Leta, akaba ari gushaka uko yakwimurira umwana we ku rindi shuri.
Ati "Numvaga Leta izazana abandi barimu n’ibikoresho, ariko nta cyizere nkifite."
Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Julius Ogamba, yavuze ko guhuza cyangwa gufunga amashuri afite abanyeshuri bake ari ngombwa kugira ngo umutungo wa Leta ukoreshwe neza, agaragaza ko ishuri ribanza rikwiye nibura abanyeshuri 45.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!