Abakozi bo mu rwego rw’indege muri Kenya bahagaritse imyigaragambyo yari imaze iminsi ibiri ihungabanyije serivisi ku bibuga by’indege, nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga 10 byatumye impande bireba zigera ku bwumvikane bwo gusubira ku kazi.
Iyi myigaragambyo yari yatangiye kubera kutumvikana hagati y’Ihuriro ry’Abakozi bo by’indege muri Kenya (KAWU) n’inzego zishinzwe imicungire y’ibikorwa by’indege, bituma ibikorwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi bihagarara ndetse bigira ingaruka ku zindi ngendo zo mu karere.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa KAWU, Moss Ndiema, yatangaje ko abakozi bahagaritse imyigaragambyo, asaba abari mu kazi gukomeza kwakira indege zari zahagaritswe.
Amasezerano yo gusubira ku kazi yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byahuje KAWU, ubuyobozi bw’ibibuga by’indege, Ikigo cya Kenya gishinzwe Indege za Gisivili (KCAA) ndetse n’ikigo cy’indege cya Jambojet.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Kenya, Davis Chirchir, yavuze ko ibiganiro byibanze ku bibazo bitandukanye birimo amasezerano y’imirimo rusange yari amaze imyaka yarahagaritswe.
Mu myanzuro yafashwe, KCAA yemeye gukomeza ibiganiro na KAWU ku masezerano y’umurimo, ndetse ishyiraho gahunda yo gushyira mu bikorwa ibizemeranywaho muri ibyo biganiro.
Iyi myigaragambyo yari yiganjemo abayobora indege (air traffic controllers) bituma ku Cyumweru no ku wa Mbere, indege nyinshi zikoresha Ikibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta zitinda cyangwa zisubika ingendo.
Ni ibibazo byagize ingaruka ku zindi ngendo zo mu karere, aho indege zijya cyangwa ziva mu Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Somalia n’Ibirwa bya Maurice zahagaritswe cyangwa gahunda zazo zirahindurwa.
Abagenzi bari ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta bari bamaze amasaha bategereje amakuru ku ngendo zabo, mu gihe ihagarikwa ry’ibikorwa ryari rimaze kugera ku munsi wa kabiri.
Mbere y’uko bahagarika imirimo, KAWU yavuze ko imyigaragambyo yatewe n’ibibazo byari bimaze igihe hagati y’abakozi n’Ikigo cya Kenya gishinzwe Indege za Gisivili (KCAA), Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege muri Kenya (KAA) ndetse na Jambojet, ikigo cy’indege gito cya Kenya Airways.
Abakozi bavugaga ko ibibazo birimo kuba nta masezerano mashya y’imirimo rusange ahari, gutinda kuvugurura imishahara, impaka ku misanzu y’ishyirahamwe ry’abakozi ndetse n’ibyo bavuga ko ari uguhutazwa kwa bamwe mu bakozi ba Jambojet.
Ku kibazo cy’abakozi bavuga ko bahohotewe kubera kwitabira imyigaragambyo, impande zombi zumvikanye ko nta mukozi uzahutazwa, ngo avangurwe cyangwa ahanwe kubera uruhare rwe muri icyo gikorwa.
Nyuma yo gusinya amasezerano yo gusubira ku kazi, ibikorwa ku bibuga by’indege biteganyijwe ko bisubira ku murongo mu gihe ibiganiro ku bibazo bisigaye bikomeje hagati y’impande bireba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!