Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ko igiye kwimura ambasade yayo yo muri Israel ikava i Tel Aviv ikajya i Yeruzalemu.
Bikubiye mu itangazo ryo ku wa 3 Nzeri 2026. RDC yinjiye mu itsinda ry’ibihugu byafashe iki cyemezo, riyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi muri Israel, RDC na Israel byemeje gahunda yo “kwimura ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikava i Tel Aviv ikajya i Yeruzalemu.”
Iki cyemezo gifatwa nk’ikinyuranyije n’umurongo mpuzamahanga usanzwe wemeranyijweho ko Yeruzalemu ari ubutaka butagatifu ku byerekeye imyemerere y’Abayahudi, Abakirisitu n’Abayisilamu.
Mu 2018, Amerika yimuriye ambasade yayo i Yeruzalemu iyikuye i Tel Aviv, iba igihugu cya mbere gikomeye gifashe icyo cyemezo. Nyuma yaho hari ibindi bihugu byakurikiyeho birimo Guatemala na Honduras.
Kwimurira ambasade i Yeruzalemu ni ubutumwa bukomeye mu bya dipolomasi bugaragaza aho igihugu gihagaze ku kibazo cy’umujyi wa Yeruzalemu ndetse bikanagira uruhare mu mubano wacyo na Israel.
Mu 1947, Umuryango w’Abibumbye wari wateganyije ko Yeruzalemu igomba kuyoborwa mu buryo bwihariye kubera ko ari ahantu hafitiye akamaro ku madini menshi.
Mu 1967, mu ntambara y’iminsi itandatu, Israel yigaruriye Igice cy’Iburasirazuba cya Yeruzalemu cyari kiyobowe na Jordanie.
Israel nyuma yaje kuvuga ko umujyi wose ari uwawo, ariko ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga ntibyemera ko igice cy’Iburasirazuba cya Yeruzalemu cyigaruriwe na Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!