Abadepite bakomoka mu gace ka Teso muri Uganda batangiye gukusanya amafaranga bifashishije itsinda ryabo rya WhatsApp, kugira ngo bafashe Anita Annet Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kugura ibiribwa, nyuma y’uko konti ze za banki zifunzwe, bigatuma adashobora kubona amafaranga yo kugura ibikenewe by’ibanze mu rugo.
Abadepite benshi bo muri Teso, bavuganye na ChimpReports ariko bagasaba ko amazina yabo atatangazwa kubera uburemere bw’iki kibazo, bavuze ko abagize Inteko biyemeje gufasha Among mu buryo bw’amafaranga, mu gihe iperereza ku micungire y’imari y’Inteko Ishinga Amategeko rikomeje.
Umwe mu badepite bo muri Teso yagize ati “Yego, ibintu bimeze nabi kuri Among. Tumukusanyiriza amafaranga yo kugura ibiribwa n’ibindi bikoresho bikenewe mu rugo.”
Yakomeje agira ati “Among yahoraga ashyigikira ibikorwa byacu, natwe ntidushobora kumutererana.”
Undi mudepite yavuze ko icyo gikorwa cyo gukusanya amafaranga gikorwa mu buryo bw’ibanga, hifashishijwe urubuga rwa WhatsApp ruhuriramo Abadepite bo muri Teso, igihe cyose Among akeneye ubufasha.
Ati “Ni ukuri rwose ko ikibazo gikomeye Among afite ubu ari ukubona ibiribwa. Ntabasha kugera kuri konti ze kugira ngo agure ibyo kurya. Ni yo mpamvu buri wese muri twe atanga ku byo afite; biratangaje ariko ni ukuri.”
Umudepitekazi na we yavuze ko “afite umuryango agomba kugaburira. Ni ibihe bikomeye cyane kuri we.”
Abantu bazi neza uko ubwo bufasha butegurwa bavuze ko rimwe na rimwe ibiribwa bivanwa mu Karere ka Bukedea, aho Among akomoka, bikajyanwa iwe kugira ngo byunganire ibyo aba afite mu rugo.
ChimpReports yatangaje ko ibibazo Among arimo byarushijeho gukomera nyuma y’uko konti z’umugabo we, Moses Magogo, uhagarariye Budiope East mu Nteko Ishinga Amategeko na zo zafatiriwe.
Iki kibazo cyagarutsweho mu cyumweru gishize, mu nama yahuje Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Umuco ry’Abateso, Papa Emorimor Paul Sande Etomeileng Emolot, na Gen. Salim Saleh. Iyo nama yabereye mu rugo rwa Saleh i Kapeeka, mu Karere ka Nakaseke.
Muri iyo nama, Emorimor yasabye Saleh kugira uruhare mu gufasha Among agafungurirwa konti zafatiriwe nibura akabona amafaranga.
Emorimor yagize ati “Izi konti za banki zafunzwe igihe inzego z’umutekano zasakaga ingo ze ziri i Nakasero n’i Kigo. Ubu ubuzima buragoye cyane kuri Among. Akeneye amafaranga yo kugura ibiribwa no gukomeza ibikorwa bye by’ubucuruzi.”
Mu kumusubiza, Saleh yavuze ko azagisha inama kandi akagenzura icyo kibazo.
Saleh yagize ati “Muzi ko ntari umunyapolitiki. Simvuga ibinyoma nk’abanyapolitiki banyu. Ni na yo mpamvu nananiwe muri politiki. Ariko nzakurikirana icyo kibazo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!