Abasirikare ba Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakozanyijeho bikomeye mu murwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi biteguraga kwigaragambya mu mahoro.
Manda ya Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud yarangiye ku wa 15 Gicurasi ariko yongerwaho umwaka. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babifashe nk’ibinyuranye n’amategeko ndetse basaba abantu kwigaragambya.
Amasasu yumvikanye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru ndetse akomeza kumvikana mu ijoro.
Polisi yatangaje ko bari gukora ibikorwa bigamije gucunga umutekano no kurwanya abitwaje intwaro bagabye ibitero bikomeye mu bice bimwe na bimwe.
Somalia iheruka gukora amatora aho umuntu agira ijwi rimwe mu 1969, ariko mu myaka myinshi ishize yazahajwe n’intambara.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Hassan Ali Khaire yavuze ko yatewe n’ingabo za Leta mu gihe we n’abandi bayobozi biteguraga kujya mu myigaragambyo ikozwe mu buryo bw’amahoro yari iteganyijwe ku wa 4 Kamena 2026.
Ati “Abakomereka n’ibyangirika biturutse muri ibi bikorwa biri ku mutwe wa Perezida kuko manda ye yarangiye. Iki gitero kinyuranyije n’uburenganzira buteganywa itegeko nshinga rya Somalia rigenera abaturage kandi ni ugusagarira ikoraniro ryateranye mu buryo bw’amahoro.”
Ambasade ya Amerika i Mogadishu yatangaje ko abayobozi b’impande zombi bakwiye gukora ku buryo igihugu gisubirana umutuzo bagakemura ibibatanya mu mahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!