Ingabo za Leta ya Ethiopia zongeye kwigarurira ikibuga cy’indege cya Alula Aba Nega, giherereye i Mekelle, umurwa mukuru w’intara ya Tigray. Abantu batatu babwiye Reuters ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ko iki gikorwa cyasubije inyuma ihuriro rirwanya Leta mu gace ryari rikomeyeho.
Imirwano ihanganishije ihuriro ry’inyeshyamba riyobowe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray n’ingabo za Leta hamwe n’abazishyigikiye yatangiye mu cyumweru gishize. Ni yo mirwano ikomeye yongeye kubura kuva ku ntambara yabaye hagati ya 2020 na 2022.
Umuntu uzi ibibera muri Mekelle n’undi ukora mu bikorwa by’ubutabazi bemeje ko ingabo za Ethiopia zongeye kugenzura icyo kibuga. Umuturage wahisemo kudatangazwa amazina kubera umutekano we na we yabyemeje, avuga ko yumvaga amasasu hanze y’umujyi.
Uwo muturage yavuze ko yabonye bamwe mu barwanyi ba Tigray bava mu birindiro bagataha. Yanavuze ko hari ibikorwa byo gusahura inyubako za Leta muri uwo mujyi.
Reuters ntiyahise ibasha kugenzura ayo makuru, kandi ntiyashoboye kubona igisubizo cy’ishyaka TPLF riyobora Tigray. Icyakora, umuntu wegereye iryo shyaka yavuze ko Mekelle yari igoswe n’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.
Icyo kibuga kiri ku bilometero hafi icumi uvuye mu mujyi rwagati. Ni kimwe mu bibuga bitatu byo muri Tigray byafashwe n’abarwanya Leta igihe imirwano yatangiraga ku wa 23 Nzeri.
Iyi mirwano yateje impungenge z’uko yakwaguka ikaba intambara yo mu karere, ikururamo ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika no mu kigobe.
Muri iki cyumweru, Ethiopia yahagaritse umubano wa dipolomasi na Eritrea, iyishinja gushyigikira inyeshyamba ifatanyije na Sudani na Misiri. Ibyo bihugu uko ari bitatu byarabihakanye.
Abasesenguzi bavuga ko gufata Mekelle byaba igihombo gikomeye ku barwanya Leta, ariko bidashobora kurangiza amakimbirane.
Mu 2020, ingabo za Leta zafashe uwo mujyi mu kwezi kwa mbere kw’intambara, ariko TPLF iwisubiza nyuma y’amezi arindwi. Icyo gihe, intambara yamaze imyaka ibiri, kandi kongera kwigarurira umujyi ntibyahise bituma irangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!