Impunzi zirenga ibihumbi 650 zo muri Sudani zahungiye muri Sudani y’Epfo zishobora guhagarikirwa inkunga y’ibiribwa mu byumweru biri imbere kubera ibura ry’amafaranga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, n’iryita ku mpunzi, UNHCR, yavuze ko Sudani y’Epfo iri mu bihugu byugarijwe cyane n’inzara ku Isi.
Abantu barenga miliyoni 7,8 ni ukuvuga abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’igihugu, bugarijwe n’inzara, naho abana miliyoni 2,2 bafite imirire mibi.
Sudani y’Epfo kandi yakira buri cyumweru impunzi n’abatahutse bagera ku 3.000 baturuka muri Sudani, aho intambara yatangiye mu 2023 yatumye habaho impunzi nyinshi.
Loni yavuze ko muri Nzeri 2026 hazatangwa ubufasha bwa nyuma ku mpunzi 240.000 zibasiwe cyane, mu gihe mbere impunzi 650.000 zahabwaga inkunga y’ibiribwa. Ubufasha busanzwe bwaragabanyijwe, bamwe bahabwa kimwe cya kabiri cy’ibiribwa.
Umuyobozi wungirije wa WFP muri Sudani y’Epfo, Adham Effendi, yagize ati “Iki si ikibazo kizabaho mu gihe kizaza. Ni inkuru ibabaje izaba mu byumweru biri imbere.”
Umuyobozi wungirije wa UNHCR muri Sudani y’Epfo, Mesfin Degefu, yavuze ko amafaranga nataboneka, nta mpunzi n’imwe izakomeza guhabwa ibiribwa guhera mu Ukwakira.
Imiryango yatangiye kugabanya amafunguro, kugurisha ibyo itunze, gukura abana mu ishuri no gufata amadeni. Bamwe mu mpunzi basabye gufashwa gusubira muri Sudani, nubwo UNHCR ivuga ko umutekano waho utabemerera gutahuka.
WFP ikeneye miliyoni 37 z’Amadolari yo gufasha impunzi hagati y’Ukwakira n’Ukuboza. Guhera mu Ukwakira, inkunga y’ibiribwa ku bantu 180.000 bavuye mu byabo imbere mu gihugu na yo izahagarara. Mu Ugushyingo, abantu bagera ku 600.000 batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’inzara na bo bashobora guhagarikirwa inkunga.
UNHCR yo imaze kubona 28% gusa ugereranyije na miliyoni 286 z’Amadolari ikeneye uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!