IGIHE

Ikirombe cyishe abarenga 80 muri Sudani, benshi baburiwa irengero

0 16-09-2026 - saa 17:57, Jean de Dieu Tuyizere

Abarenga 80 bamaze gupfa nyuma y’uko ikirombe cya zahabu kiridutse mu Ntara ya West Kordofan muri Sudani, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Iyi mpanuka yabereye mu kirombe cya al-Zara, ahagenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa RSF umaze imyaka irenga itatu uhanganye n’igisirikare cya Sudani.

Umuryango w’abaganga ukurikirana ibikorwa by’ubutabazi muri Sudan, Sudan Doctors Network, watangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeje.

Wagaragaje ko iki kirombe cyakoreragamo abacukuzi batabifitiye uruhushya kandi ko kitari gifite ibikoresho by’ibanze byo kwirinda impanuka.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko hamaze kuboneka imirambo 82, avuga ko hari abandi bantu benshi bakiri kubarurwa nk’ababuriwe irengero.

Yavuze ko kuriduka kwatangiriye ku gice kimwe cy’ikirombe tariki ya 13 Nzeri 2026, nyuma bikwira no mu bindi bice.

Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorana kuko ahabereye impanuka hari imashini imwe gusa y’abikorera kuyora ibitaka byo mu kirombe.

Umwe mu barokotse, Khairal-Sayed Gabara, yavuze ko iyi mpanuka ikomeye, agaragaza ko hakenewe ibikoresho byabugenewe abantu bari muri metero 30 z’ubujyakuzimu batabarwe.

Sudani ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikungahaye kuri zahabu, ariko umusaruro mwinshi uva mu bucukuzi buto bukorwa n’abantu ku giti cyabo, akenshi baba badafite ubwirinzi buhagije.

Sudani ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite zahabu nyinshi ariko icukurwa mu buryo bwa gakondo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza