Equity Bank Uganda yatangaje ko yagize Henry Rugamba, impuguke mu itumanaho n’imiyoborere y’ibigo, Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubuyobozi yayo.
Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko uyu mugabo yatangiye inshingano ku wa 15 Kamena 2026, asimbuye Mark Ocitti wasezeye kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka icyenda yari awumazeho.
Ni impinduka zitezweho guhindura imikorere muri iyi banki iri mu zikomeye muri Uganda, ishaka guteza imbere serivisi z’imari zidaheza n’ubucuruzi mu gihugu.
Equity Bank Uganda yavuze ko Rugamba afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu bijyanye n’itumanaho, imikoranire n’abafatanyabikorwa, imiyoborere n’imikorere y’ibigo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
Iti “Rugamba afite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu bijyanye n’imiyoborere n’itumanaho, gukorana n’abafatanyabikorwa n’imiyoborere y’ibigo bikomeye. Ubunararibonye bwe mu miyoborere y’ibigo bya Leta n’iby’abikorera bujyana n’uko ahora ashaka kugera ku musaruro mwiza kandi urambye, ni ingenzi cyane kuko bizafasha Equity Bank Uganda gushinga imizi mu kubaka urwego rw’imari rudaheza, guteza imbere ibigo by’ubucuruzi no guteza imbere ibikorwa bihuriweho n’abaturage benshi muri Uganda.”
Henry Rugamba afite impamyabumenyi mu bijyanye na Politiki n’Amategeko Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Makerere. Kuri ubu ni Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya BAT Uganda ndetse na Harris International Uganda.
Chimpreport yanditse ko Rugamba yanabaye mu nama z’ubuyobozi z’ibigo bitandukanye anakora mu mishinga igamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage irimo gahunda zo kurwanya no kwita ku bafite Virusi itera SIDA mu gace ka Karamoja.
Umuyobozi wa Equity Group Holdings, Prof. Isaac Macharia, yavuze ko ubunararibonye bwa Rugamba buzatuma banki ikomeza kunoza icyerekezo cyayo cy’iterambere.
Yagize ati “Twishimiye ishyirwaho rya Henry Rugamba nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Equity Bank Uganda. Ubunararibonye bwe butandukanye mu bijyanye n’Itumanaho, itumanaho ry’ibigo, imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’ubujyanama mu miyoborere y’ibigo, buzanye uburambe bukomeye buzafasha banki gukomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cyayo cy’iterambere,
Equity Bank Uganda kandi yashimiye Mark Ocitti wayiyoboye mu myaka icyenda ishize, aho yayifashije kongera ubushobozi bw’imikorere no kwagura isoko ryayo.
Henry Rugamba ni umugabo wa Rosette Rugamba wakoze mu nzego zitandukanye mu Rwanda. Ni we washinze Ikigo “Songa Africa” gitwara ba mukerarugendo na hotel itanga ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru ya ‘Amakoro Lodge’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!