IGIHE

Gen Muhoozi yafunze umwe muri ba Général bagaragaye babyina

0 9-09-2026 - saa 07:31, IGIHE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hatangiye gufatwa bamwe mu basirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo kugaragara babyina mu birori byo kubasezeraho.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, Gen Muhoozi yavuze ko umwe muri abo ba Général yamaze gufatwa, mu gihe undi na we ashobora gufatwa bidatinze.

Yagize ati “Twafashe umwe muri ba Général babyinaga. Undi na we arafatwa vuba.”

Mu bundi butumwa, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byatangiye, agaragaza ko bamwe muri bo bafite ubwoba bwinshi.

Ati: “Ku birebana na ba Général babyinaga, twatangiye kubafata. Numvise ko umuvuduko w’amaraso wabo wazamutse cyane. Reka tubigishe ikinyabupfura.”

Ntabwo Gen Muhoozi yatangaje amazina y’abamaze gufatwa cyangwa aho bafungiye. Inzego za UPDF na zo ntizari zatangaza amakuru arambuye kuri ibyo bikorwa.

Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu basirikare bakuru babyina kandi bazunguza ingofero zabo za gisirikare, nyuma y’umuhango wo kubasezerera wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Ku wa 8 Nzeri, Gen Muhoozi yari yatangaje ko hatangiye iperereza kuri abo basirikare bakuru bose.

Yagize ati “Twatangiye iperereza kuri ba Général bose babyiniye hanze y’Ibiro bya Perezida.”

Yakomeje agaragaza ko atishimiye imyitwarire yabo, avuga ko we atajya abyina kandi ko abo basirikare bakuru “bibwiraga ko bashobora kubyina.”

Ati “Kubera ko bakunda kubyina, nzababyinisha.”

Ku wa 20 Kanama 2026 nibwo Perezida Museveni yayoboye umuhango wo gusezera kuri aba basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko.

Abagiye mu kiruhuko barimo ba Général 19, bari mu basirikare 1.817 basezerewe muri UPDF. Muri bo harimo Gen Edward Katumba Wamala wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina, Maj Gen Abel Kandiho, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi, Maj Gen Apollo Kasiita Gowa na Maj Gen Leopold Kyanda.

Hari kandi Brig Gen Edson Muhanguzi, Brig Gen Sam Omara, Brig Gen Fred Zakye, Brig Gen Fred Rugadya Akiiki, Brig Gen Mike Samuel Kisame, Brig Gen Patrick Mwesigye, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure, Brig Gen Simon Nicholas Ocan, Brig Gen Metland K. Bitumbika, Brig Gen Charles Bakahumura, Brig Gen Charles Asiimwe Kahangire na Brig Gen Cyril Mawa Muhindo.

Gen Muhoozi yafunze umwe muri ba Général bagaragaye babyina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza