Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abarwanyi ba FDLR bishe abasivili umunani, abandi batandatu bagakomereka, mu gitero cyabereye i Burungu, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Wanavuze ko mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2026 habaye ibitero mu bice bya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, yatangaje ko igitero cy’i Burungu cyabaye ahagana Saa Mbiri n’Igice z’ijoro ryo ku wa 26 Nzeri. Yashinje abarwanyi ba FDLR kwinjira muri ako gace no kwica abo basivili.
Kanyuka yavuze ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ahagana Saa Kumi n’iminota 20, ibice bya Gipimo, Rugezi, Kuwihene n’inkengero zabyo muri Minembwe byagabweho ibitero.
Yashinje ihuriro ririmo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), FDLR, imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi kugira uruhare muri ibyo bitero, avuga ko hakoreshejwe n’indege nto z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drones zo mu bwoko bwa kamikaze.
Yongeyeho ko ahagana Saa Moya n’iminota 20 za muri iki gitondo habaye ikindi gitero mu gace ka Point Zéro, na ko kari mu bice by’inkengero za Minembwe.
AFC/M23 yavuze ko ingabo zayo zakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurinda abaturage.
MISE À JOUR SUR LA GUERRE IMPOSÉE PAR LE RÉGIME DE KINSHASA
27 septembre 2026Dans la nuit du samedi 26 au dimanche 27 septembre 2026, les forces coalisées du régime de Kinshasa, notamment les FARDC, FDLR, milices Wazalendo, mercenaires étrangers ainsi que la Force de défense…
— Lawrence KANYUKA (@LawrenceKanyuka) September 27, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!