Guverinoma ya Ethiopia yafashe icyemezo cyo gufunga ambasade yayo iri muri Eritrea, nyuma y’ibisasu byumvikanye mu murwa mukuru Addis Ababa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yatangaje ko yafashe iki cyemezo cyo gufunga ambasade iri i Asmara, Umurwa Mukuru wa Eritrea, ikavuga ko ari igisubizo ku “bikorwa by’ubushotoranyi n’imvugo z’ubugizi bwa nabi” biturutse muri Eritrea.
Abadipolomate 10 ba Eritrea bari muri Ethiopia na bo basabwe kuhava mu gihe cy’amasaha 48, nubwo amazina yabo atatangajwe.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko humvikanye urusaku rw’ibisasu i Addis Ababa, aho ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko indege za drones zagabye ibitero mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru. Icyakora, amakuru y’abatangabuhamya n’abashinzwe umutekano ntabwo yahise agaragaza neza inkomoko y’ibiturika cyangwa abari babiri inyuma yabyo.
Guverinoma ya Ethiopia yashinje Eritrea, Sudani na Misiri gufasha umutwe wa politiki w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe n’ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ikirego ibyo bihugu byahakanye.
Ibi bibaye mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu turere twa Tigray, Amhara na Afar, nyuma y’intambara yamaze imyaka ibiri hagati ya guverinoma ya Ethiopia na TPLF yasize abantu benshi bapfuye ndetse n’abandi benshi bahunze. Eritrea yari yarashyigikiye ingabo za Ethiopia muri iyo ntambara, mbere y’uko habaho amasezerano y’amahoro mu 2022.
Amakuru aturuka mu majyaruguru ya Ethiopia avuga ko imirwano yongeye kwiyongera. Ingabo za leta n’imitwe ifatanya na zo zavuze ko zafashe uduce tumwe na tumwe muri Tigray na Afar, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko imirwano ikomeje gukaza umurego.
Mu gihe cy’iyi mirwano, hari amakuru avuga ko ibikorwa by’indege zitagira abapilote byiyongereye. Abashinzwe iperereza muri Ethiopia bavuze ko bafite amakuru y’uko indege z’intambara zitagira abapilote zishobora kuba zarakoreshejwe hafi ya Addis Ababa, ibintu byagaragaza impinduka mu buryo amakimbirane ashobora gukomeza.
Ambasade ya Ethiopia muri Eritrea yari yarafunguwe mu 2018 nyuma y’uko ibihugu byombi bigaruriye umubano wari umaze igihe warazambye. Icyo gihe byari nyuma y’ubwumvikane bwafashwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed n’ubuyobozi bwa Eritrea, bikaba byaranagize uruhare mu kumuhesha igihembo cy’amahoro cya Nobel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!