IGIHE

Depite Julius Malema ari mu mazi abira kubera imyitwarire ye

0 14-09-2026 - saa 09:13, IGIHE

Umuryango Helen Suzman Foundation wajyanye mu rukiko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, Thoko Didiza, umusaba gutangiza inzira yo gusuzuma niba Depite Julius Malema akwiriye gukomeza kuba muri Komisiyo y’Ubutabera ari nayo ifite inshingano zo kwemeza abacamanza.

Uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa byo kurengera iyubahirizwa ry’amategeko, uvuga ko Malema, uyobora ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF), amaze imyaka anenga abacamanza mu ruhame, cyane cyane nyuma y’imanza atishimiye. Usanga iyo myitwarire ikwiye gusuzumwa kuko iyi komisiyo igira uruhare mu kubaza ibibazo abifuza kuba abacamanza no gutanga amazina y’abakwiriye gushyirwaho.

Mu magambo uyu muryango uheraho harimo ayo Malema aherutse kuvuga kuri Twanet Olivier, umucamanza wayoboye urubanza yahamijwemo icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Malema yamwise “umucamanza w’umuzungu udashoboye”.

Helen Suzman Foundation ishaka ko Urukiko Rukuru rwa Western Cape rutesha agaciro icyemezo Didiza yafashe ku wa 30 Mata 2026, ubwo yangaga kugeza iki kibazo kijyanye n’imyitwarire ya Malema ku Nteko. Malema amaze imyaka 12 muri iyi Komisiyo, kandi yari asigajemo indi itatu.

Didiza yiregura avuga ko Itegeko Nshinga n’amategeko agenga Inteko bitamugaragariza ububasha bwo gutangiza inzira yo kuvana umudepite muri iyi komisiyo. Avuga ko uyu muryango washoboraga kwegera ishyaka rya politiki kugira ngo rizamure icyo kibazo.

Umuyobozi wa Helen Suzman Foundation, Naseema Fakir, we avuga ko kuba amategeko y’imbere mu Nteko atagaragaza neza uko uwo muntu yakurwa muri iyi komisiyo bidakuraho inshingano z’Inteko zo kugenzura abo yohereza muri iyo komisiyo. Yashimangiye ko kurengera ubwigenge n’icyubahiro by’ubucamanza ari inshingano z’inzego za Leta.

Malema yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko kunenga abacamanza biri mu burenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo. Biteganyijwe ko urukiko ruzumva iki kirego ku wa 11 Ugushyingo 2026.

Depite Julius Malema ari mu mazi abira kubera imyitwarire ye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza