Umunyemari ukize kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, yatangaje ko uruganda runini rutunganya peteroli ateganya kubaka muri Afurika y’Iburasirazuba, ruzubakwa muri Kenya aho kuba muri Tanzania, ibintu byashyize iherezo ku mpaka zari zimaze igihe ku gihugu cyari kwakira uyu mushinga munini w’ingufu.
Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida wa Dangote Industries Limited mu kiganiro yagiranye na AFP ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2026.
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa ku kirwa cya Lamu. Imirimo yo kurwubaka izatwara amezi 30.
Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli 700.000 ku munsi, rukazaba ari rwo ruganda runini rutunganya peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse rukaba mu nini ku Mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko nirurangira ruzajya rutanga ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe muri Kenya no mu bihugu bihana imbibi na yo, bikagira uruhare mu kugabanya igihombo cy’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bitumiza peteroli hanze.
Uyu mushinga kandi utegerejweho kongera ubushobozi bwa Kenya bwo kuba ihuriro ry’ubucuruzi bwa peteroli muri aka karere, ugatanga imirimo ibihumbi mu gihe cyo kuwushyira mu bikorwa ndetse no mu gihe uzaba urangiye.
Mu gihe byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorerwa muri Tanzania, mu kwezi gushize Aliko Dangote yagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassa.
Amakuru yizewe avuga ko mu byo baganiriye, uyu munyemari yagaragarije uyu mukuru w’igihugu impamvu z’izi mpinduka, ashimangira ko zishingiye ahanini ku bijyanye na tekinike, ubucuruzi n’ibindi. Yavuze ko gukorera uyu mushinga muri Kenya byabyara inyungu kurusha kuwukorera muri Tanzania
Icyemezo cya Dangote kije mu gihe akomeje kwagura ibikorwa bye mu rwego rw’ingufu muri Afurika. Ni nyuma yo gutangiza uruganda rwe rutunganya peteroli ruherereye i Lagos muri Nigeria, rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 650.000 ku munsi.
Uruganda azubaka muri Kenya ruzakomeza intego ya Dangote yo kongera ubushobozi bwa Afurika mu gutunganya peteroli no kugabanya kwishingikiriza ku itumizwa hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!