IGIHE

Cameroun: Kera kabaye Perezida Paul Biya yatashye

0 20-08-2026 - saa 21:39, IGIHE

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yageze i Yaoundé ku mugoroba wo ku wa 20 Kanama 2026.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Biya yatashye nyuma y’iminsi 74 yari amaze atari mu gihugu.

Kumara igihe kirenga amezi abiri ari hanze y’igihugu byatumye havugwa byinshi ku buzima bwe ndetse binongera impaka ku miyoborere y’igihugu.

Perezida Paul Biya, ufite imyaka 93 y’amavuko akaba ari na we mukuru mu bayobozi b’ibihugu ku Isi, yageze ku butegetsi kuva mu 1982.

Yageze ku kibuga cy’indege cya Yaoundé ahagana Saa Kumi z’umugoroba ku isaha ya ngengamasaha (GMT) avuye i Genève mu Busuwisi, aho yagiye kuva ku wa 7 Kamena.

Ageze ku kibuga cy’indege cya Yaoundé, Paul Biya yagiye mu modoka, asuhuza abantu bagiye kumwakira, azunguza ikiganza abinyujije mu idirishya ry’imodoka ryari rifunguyeho gato.

Perezida Paul Biya yatashye mu gihugu nyuma y'iminsi 74
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza