IGIHE

Brazzaville yugarijwe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

0 6-09-2026 - saa 08:06, IGIHE

Umurwa Mukuru wa Repubulika ya Congo, Brazzaville, umaze icyumweru wugarijwe n’ibura rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli, ryatumye imodoka zitonda imirongo miremire kuri sitasiyo za lisansi ku manywa na nijoro.

Brazzaville ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1,5, yongeye guhura n’iki kibazo mu gihe kubona lisansi bimaze kuba ingorabahizi. Kuri zimwe muri sitasiyo, imodoka zitonda umurongo urenga metero 100 ndetse abatwara ibinyabiziga bakamara amasaha menshi bategereje nta cyizere cyo kuyibona.

Jonas, umushoferi wa taxi w’imyaka 43, yabwiye RFI ko umuntu ashobora gutegereza lisansi umunsi wose.

Ati “Birakomeye cyane. Turi hano kuva mu gitondo, none saa sita zirageze. Nta lisansi ihari kandi nta n’imodoka ziyizana. Ntituzi icyo turi bukore.”

Ku yindi sitasiyo iri ahateganye na Minisiteri y’Imari, rwagati muri Brazzaville, na ho hakunze kugaragara umurongo munini w’imodoka. Fred, umushoferi wa taxi w’imyaka 39, yavuze ko yaraye kuri sitasiyo ategereje lisansi ariko ntiyayibona.

Yagize ati “Birababaje kubona duhura n’iki kibazo kandi turi igihugu gitunze peteroli. Turi abagabo bafite imiryango, turara kuri sitasiyo ariko kugeza ubu nta kintu turabona.”

Iyo hari lisansi nke igeze kuri sitasiyo, bamwe mu bakozi baho bashinjwa kuyigurisha ku bacuruzi bayisubiza ku isoko mu buryo bwa magendu, bazwi nka “kadafis”, bakayishyiraho ibiciro bihanitse.

Junior ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yavuze ko hari abishyuzwa amafaranga y’inyongera agera ku 5.000 by’ama-CFA kugira ngo bahabwe ijerekani ya litiro 25. Iyo lisansi ngo yongera kugurishwa mu mujyi ku ma-CFA 3.000 kuri litiro.

Ati “Kubera ko ngura litiro ku ma-CFA 3000, urugendo nakoreraga 500 ubu ndwishyuza 1500 cyangwa 2000.”

Amakuru aturuka muri Minisiteri ishinzwe Ibikomoka kuri Peteroli avuga ko iri bura ryatewe n’ikibazo cyagaragaye mu ruganda rutunganya peteroli rwa Congo, Coraf, by’umwihariko mu gice gikora lisansi yo mu bwoko bwa super.

Ikiguzi kiri hejuru cya lisansi yatunganyijwe itumizwa ku isoko mpuzamahanga na cyo kiri mu byongereye ubukana bw’iki kibazo.

Brazzaville yugarijwe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza