IGIHE

Besigye yaguye igihumure mu rukiko

0 30-07-2026 - saa 07:27, IGIHE

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yaguye igihumure ku wa Gatatu, ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rukiko rukuru rwa Kampala aho akurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu, nk’uko umuyobozi mukuru w’ishyaka rye yabitangaje.

Besigye, ufite imyaka 70, afunzwe kuva mu Ugushyingo 2024 nyuma yo gufatirwa muri Kenya. Yahise yoherezwa muri Uganda, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira igihugu.

Umuyobozi mukuru mu ishyaka rya Besigye, People’s Front for Freedom (PFF), Harold Kaija, yabwiye Reuters ko Besigye yaguye ubwo yari ahagaze mu rukiko.

Yagize ati “Besigye yaguye igihumure… yari ahagaze gusa ahita agwa. Nyuma y’igihe gito haje imbangukiragutabara iramujyana, ariko ntituramenya aho yajyanywe.”

Umuvugizi w’amagereza ya Uganda, Frank Baine, ntiyigeze yitaba telefone kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.

Ku rundi ruhande, Umugore wa Kizza Besigye, Winnie Byanyima yatangaje ko umugabo we yajyanwe mu bitaro bya Mulago i Kampala, gusa ashimangira ko atari bwemerere umuganga wa Leta uwo ari we wese kumukoraho.

Yavuze ko mbere y’uko agwa igihumure, umuganga we bwite yari yamupimye asanga afite ibibazo bikomeye, ariko inzego za leta ntizamwemerera kumwitaho.

Besigye yaguye igihumure mu rukiko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza