Abashyigikiye Gen Muhoozi Kainerugaba mu gace ka West Nile, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, bateguye igikorwa cyo kumugaragaza nk’uwo bifuza gushyigikira mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2031.
Icyo gikorwa cyateganyijwe kubera mu Mujyi wa Arua kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026. Abakigizemo uruhare ni abayoboke b’umuryango Patriotic League of Uganda (PLU), uvuga ko ukomeje gukusanya abashyigikira umugambi wa Muhoozi wo kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Umuhuzabikorwa wa PLU muri West Nile, Jackson Atima Lee, yavuze ko imyiteguro yarangiye kandi ko bazashyira hanze ilisitiri y’amazina y’abashyigikiye Muhoozi. Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyitabirwa n’abantu baturutse mu duce dutandukanye twa West Nile.
Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje umugambi wo kwiyamamaza mu ntangiriro za Nzeri. Ku wa 1 Nzeri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PLU, David Kabanda, yavuze ko bazamushyigikira mu matora ajyanye na manda ya 2031–2036.
Abateguye igikorwa cyo muri Arua bavuga ko bifuza ko West Nile yagira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu Muhoozi aramutse atowe. Umutekano wakajijwe muri uwo mujyi mbere y’uko igikorwa kiba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!