Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko igihugu cye cyari cyatangiye kugirana ibiganiro na Amerika ku bibazo bafitanye kandi biri kugenda neza, ariko bagiye kubona babona ishyizeho amananiza ku gutanga visa.
Ni nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 15 Nzeri 2026 zatangaje amabwiriza mashya azatuma bamwe mu bayobozi n’abandi bantu bo muri Afurika y’Epfo badahabwa visa zijyayo bashinjwa kugira uruhare muri politiki ibangamira Abazungu bo muri icyo gihugu.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanaga, Marco Rubio, icyo gihe yavuze ko ibyo bireba abantu Amerika ishinja kwenyegeza ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo no gushishikariza urugomo cyangwa kugira uruhare muri politiki zishobora gutuma ubutaka bwamburwa ba nyirabwo nta ngurane.
Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 81 ya Loni i New York ku itariki 25 Nzeri 2026, Lamola yabwiye Reuters ko Igihugu cye kigifite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bikomeje gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko Afurika y’Epfo na Amerika byari bimaze igihe bigirana ibiganiro ku buryo abashoramari b’Abanyamerika bashobora kwinjira mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo, kandi ko hari intambwe yari imaze guterwa mbere y’uko Amerika ishyiraho amananiza ku itangwa rya visa ku Banya-Afurika y’Epfo ariko ko bitayiciye integeke.
Ati “Afurika y’Epfo iracyiteguye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Amerika ku bibazo byose byagaragajwe.”
Lamola yavuze ko Afurika y’Epfo ikibona Amerika nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu by’ubukungu n’imibanire mpuzamahanga ari yo mpamvu yari yarakomeje inzira y’ibiganiro ariko ko ubuyobozi bwa Amerika butungurana ku buryo kubwizera bigoye.
Ati “Nta kintu ushobora kwizera neza ku buyobozi Amarika ifite ubu, kandi si Afurika y’Epfo yonyine ibibona gutyo. Ntekereza ko ibihugu byose byo ku Isi, yaba inshuti cyangwa abanzi ba Amerika, na byo bibibona muri ubwo buryo.”
Icyakora, uyu muyobozi yongeyeho ko nubwo Amerika itizewe neza mu kugirana ibiganiro na yo, Afurika y’Epfo idashaka kugirana na yo intambara yo kwihorera ku byemezo yafatiwe ahubwo ikiyeguye gukomeza inzira y’ibiganiro.
Umwuka mubi hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo wafashe indi ntera mu 2025, aho Amerika iyishinja ibibazo by’ubusumbane bw’amoko, gushaka kwambura abenegihugu b’Abazungu ubutaka bwabo nta ngurane, ndetse Amerika ntiyishimiye ikirego Afurika y’Epfo yatanze muri Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ishinja Israel gukora jenoside muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!