Abana b’abahungu 43 bapfuye, abandi benshi bangirika bikomeye ku bugabo bwabo ubwo bakorerwaga umugenzo gakondo wo gusiramurwa muri Afurika y’Epfo.
Uyu mugenzo gakondo uzwi nka ’Ulwaluko’, ukorwa kabiri mu mwaka, uba ugamije gutegurira abana b’abahungu kuva mu cyiciro cy’abana bitegura kuba abagabo.
Muri uyu mugenzo, abana b’abahungu bavanwa iwabo bakajyanwa mu bimeze nk’ingando aho bamara igihe kigeze mu byumweru bitatu.
Iyo bagezeyo, bakorerwa imihango itandukanye aho usanga babasize ibimeze nk’ibumba umubiri wose.
Iyo bitegura gusoza ni bwo habaho igikorwa cyo kubasiramura nk’icyimenyetso cy’uko binjiye mu cyiciro gishya kibagira abagabo.
Gusa muri uko gusiramurwa, haba hari ibyago byo gupfa kuko bamwe mu babasiramura nta bumenyi baba bafite bwo gukora icyo gikorwa ndetse bifashisha ibikoresho gakondo bitabugenewe nk’ibyuma, inzembe n’imikasi.
Ikindi kandi aba bana basiramurwa nta kinya babanje guterwa, bivuze ko baca mu buribwe bukabije.
Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko atari aba bahungu 43 gusa baburiye ubuzima muri uyu mugenzo. Mu 2024, na bwo abagera kuri 93 babipfiriyemo abandi 11 bacika ubugabo burundu.
Raporo ya leta ya Afurika y’Epfo yagaragaje ko kuva mu 2021 kugeza mu 2024, abagera kuri 322 bari bamaze gupfa.
Leta itunga agatoki amatsinda y’inkozi z’ibibi mu kuba inyuma y’iyi migenzo ishyira ubuzima bw’abana mu kaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!