AFC/M23 yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo kunamira abantu 26 baguye mu nkongi y’umuriro yabaye mu Mujyi wa Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, uyu mutwe wavuze ko wababajwe n’inkuru y’inkongi yabaye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, mu gace ka Chimpunda, muri Komini ya Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu.
AFC/M23 yavuze ko iyi nkongi yahitanye abantu 26, barimo abakobwa 20 n’abahungu batandatu, mu gihe abandi benshi bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’ibigo by’ubuvuzi byo muri Bukavu.
Kubera iyi mpanuka yahitanye abantu benshi igasiga imiryango myinshi mu gahinda, AFC/M23 yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026.
Muri icyo gihe, AFC/M23 yatangaje ko amabendera y’igihugu ndetse n’ay’iri huriro azamanurwa akagera hagati mu rwego rwo kunamira abazize iyi nkongi.
Uyu mutwe watangaje ko wihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse n’abaturage ba Bukavu muri rusange, unifuriza abakomeretse gukira vuba.
Wagize uti “AFC/M23 yihanganishije cyane imiryango yahuye n’aya makuba ndetse n’abaturage bose ba Bukavu. Turifuriza kandi abakomeretse gukira vuba.”
AFC/M23 yasabye abaturage kubahiriza iki gihe cy’icyunamo mu ituze, inahamagarira abafite ubushake n’imiryango itanga ubufasha kugira uruhare mu gufasha imiryango yagezweho n’ingaruka z’iyi mpanuka.
Yasabye kandi inzego zibishinzwe gukomeza iperereza rigamije kumenya impamvu n’imiterere nyayo y’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane ibyabaye ndetse hafatwe ingamba zikwiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!