Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe ya Wazalendo mu bice bitandukanye biri hagati ya Masisi na Walikale.
Agace kaberamo imirwano kari mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Masisi. Muri Gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere, AFC/M23 iri kurwana ahanini n’imitwe ya Wazalendo isanzwe ifasha FARDC.
Nyuma yo gufata agace ka Ngululu, abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje berekeza i Humura n’i Kazinga. Uku kwagura ibice bagenzura kwatumye igitutu kigera no mu bice bya Kyumba na Langira byo muri Teritwari ya Walikale.
Hari kandi urundi rugamba ruri mu Majyepfo ya Masisi, muri Gurupoma ya Ufamandu ya Mbere. Muri ako gace, AFC/M23 igenzura Miko, Kaleta na Remeka.
Wazalendo bari kugerageza kwisubiza bimwe muri ibyo bice, biri ku ntera y’ibilometero hafi 15 uvuye i Biriko, umuwe mu mijyi ya mbere ugeramo iri muri Walikale unyuze muri iyo nzira.
Mu Majyaruguru ya Walikale, FARDC na Wazalendo bari kugerageza kwirukana AFC/M23 ku Musozi wa Chad, ku gasozi ka Kasumba no mu mudugudu wa Kazumba. Amakuru avuga ko AFC/M23 yohereje abandi barwanyi bo kuyunganira mu gace ka Ihula.
Mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Walikale, AFC/M23 na yo iri gukomeza gusigasira no kongera imbaraga mu birindiro byayo biri i Kashebere n’i Kibati, ahateganye n’Ingabo za Leta ziri ku murongo wa Mungazi-Kibua.
Imiterere y’urugamba igaragaza ko AFC/M23 iri gushyira igitutu ku ngabo za Leta mu bice byinshi bya Teritwari ya Walikale icyarimwe. Icyakora FARDC na Wazalendo na bo bagaba ibitero byo kwisubiza ibice batakaje.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano na yo irakomeje mu misozi miremire yo muri teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga.
Muri ibyo bice, FARDC n’imitwe ya Wazalendo bahanganye na AFC/M23 ndetse n’umutwe wa Twirwaneho usanzwe uyifasha.
AFC/M23 ivuga ko ikomeje kurinda ibirindiro byayo, by’umwihariko ahitwa Point Zéro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!