IGIHE

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga muri Mozambique

0 1-09-2026 - saa 11:58, IGIHE

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya ‘Maputo International Trade Fair’ riri kubera mu Karere ka Marracuene mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique kuva tariki ya 31 Kanama 2026.

Iri murikagurisha rizamara iminsi itandatu ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Maputo, Col (Rtd) Donat Ndamage.

Ryitabiriwe n’ibihugu 29 birimo n’u Rwanda, hamuriwa ibikorwa bya sosiyete 300 z’ubucuruzi z’inyamahanga na 1950 zo muri Mozambique.

Abaturutse mu Rwanda bitabiriye iri murikagurisha ni ba rwiyemezamirimo batunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, abakora inkweto n’amasakoshi bitunganywa mu mpu ndetse n’amavuta cyane cyane ay’umusatsi.

Bavuye i Kigali bafite intego yo kwagurira isoko muri Mozambique no kuhashakira amahirwe y’ishoramari.

Perezida Chapo yasuye abacuruzi batandukanye bari kumurika ibikorwa byabo, areba umwihariko wa buri wese. Yageze ku baturutse mu Rwanda ari kumwe na Ambasaderi Ndamage, asobanurirwa uko ibicuruzwa byabo bitunganywa.

Perezida wa Mozambique yatangije imurikagurisha rya Maputo
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi ndetse n'abadipolomate
Abaturutse mu Rwanda bamuritse ibikorerwa muri iki gihugu
Bamuritse n'amasakoshi yakozwe mu mpu
Amavuta y'ubwoko butandukanye n'ibitera impumuro byamuritswe
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yagiye gushyigikira Abanyarwanda bari kumurika ibikorwa byabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza