Abanya-Nigeria batandatu bakekwaho kwiba abagore bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amafaranga arenga miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika babashukisha urukundo kuri internet, bagiye koherezwa muri icyo gihugu kugira ngo bakurikiranweho ibyaha bakekwaho.
Aba bagabo bafatiwe mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo mu 2021, aho ubu bagiye gushyikirizwa inzego z’umutekano za Amerika, zirimo FBI, kugira ngo bajyanwe muri Amerika baburanishwe ku byaha birimo uburiganya.
Polisi ya Afurika y’Epfo yavuze ko aba bagabo bakekwaho kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi rizwi nka Black Axe, rikaba rishinjwa gukora ibyaha bitandukanye bikorerwa kuri internet, birimo uburiganya bwo kubeshya abagore urukundo n’uburiganya mu ishoramari.
Abayobozi bashinzwe iperereza bavuga ko aba bagabo bakekwaho kwiba abagore barenga 100 bo muri Amerika.
Abahuye n’ubu buriganya barimo abagore bageze mu zabukuru ndetse n’abacuruzi.
Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Katlego Mogale, yavuze ko aba bagabo batandatu bazavanwa i Cape Town, bakajyanwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cape Town, aho bazashyikirizwa abakozi ba FBI n’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha by’amafaranga muri Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!