Umuryango uharanira kubungabunga ibidukikije watangaje ko abantu 37 bapfuye nyuma yo guhumeka imyuka yangiza ubwo bageragezaga kuvoma peteroli mu muyoboro wayo mu majyepfo ya Nigeria.
Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Okarki, muri Leta ya Rivers, ubwo abantu bari batangiye gukura peteroli mu muyoboro wari wangiritse. Bamwe mu bapfuye baguye mu gihe bageragezaga kwiba peteroli yari isohotse mu muyoboro.
Umuvugizi wa Polisi muri Rivers, ASP Blessing Kaboro Agabe, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’ababigizemo uruhare.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo kimaze igihe muri Nigeria cy’ibikorwa byo kwiba peteroli no kwangiza imiyoboro yayo, bikunze guteza impfu, kwangiza ibidukikije ndetse no guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Umuryango Youths and Environmental Advocacy Centre wavuze ko iyi mpanuka yabereye hafi y’ahantu hari ubwato bupakira peteroli, ndetse ko hari n’abandi bantu baburiwe irengero mu ruzi. Abashinzwe umutekano bavuze ko imibare yatangajwe mbere itari yemezwa burundu kandi ko hakiri gukorwa iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!