Umubare w’abantu bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warenze 9000, mu gihe abari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo bakomeje kugorwa no guhangana n’ikwirakwira ryacyo mu duce dutandukanye cyibasiye.
Amakuru ya Leta yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, agaragaza ko raporo iheruka y’Ikigo gishinzwe Ubuzima Rusange muri RDC yemeje ko umubare w’abanduye ari 9066, naho abapfuye bagera ku 4381.
Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Ebola bwitwa Bundibugyo, cyatangajwe muri Gicurasi. Kimaze kuba icya mbere cyibasiye abantu benshi kandi gihitana benshi kurusha ibindi byorezo bya Ebola byabayeho mu mateka ya RDC. Kirenze icyahagaragaye hagati ya 2018 na 2020.
Kugeza ubu, nta rukingo cyangwa imiti byemejwe byo guhangana n’ubu bwoko bwa virusi.
Ku rwego rw’Isi, iki cyorezo kiza ku mwanya wa kabiri nyuma y’icyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko icyo cyorezo cyanduje abantu barenga 28.600, gihitana abarenga 11.000 muri Guinée, Liberia na Sierra Leone.
Icyorezo kiri muri RDC cyanageze mu bindi bihugu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Uganda yatangaje ko abantu 20 banduye Ebola, babiri muri bo barapfa. Icyakora, muri Kanama, byatangajwe ko icyo gihugu kitakirangwamo Ebola.
Mu cyumweru gishize, Kenya yemeje umuntu wa mbere wanduye Ebola ayikuye muri RDC. Ni Umunya-Kenya wari wavuye muri RDC, anyura muri Uganda, nyuma apfira i Nairobi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!