Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabwe n’abaganga be kuruhuka no guhagarika by’agateganyo ibikorwa bye byo kujya mu ruhame kubera ikibazo cy’ubuzima.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko Ramaphosa atazitabira ibikorwa rusange nyuma y’uko abaganga bamugiriye inama yo gufata umwanya wo kuruhuka no kongera gutora akabaraga.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida ryavuze ko Ramaphosa, ufite imyaka 73, yavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize BRICS yabereye mu Buhinde, ageze muri Afurika y’Epfo ku wa Mbere, maze abaganga bamusaba kuruhuka.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kubera ikibazo cy’ubuzima, Perezida Cyril Ramaphosa yahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byo kujya mu ruhame. Nyuma yo kugaruka avuye mu nama ya BRICS yabereye mu Buhinde, abaganga be bamugiriye inama yo kuruhuka no kongera gutora akabaraga.”
Ibiro bya Perezida byatangaje ko Ramaphosa yasabye abaminisitiri kumuhagararira mu bikorwa byari biteganyijwe, aho bishoboka, ariko ntibyatangaza igihe azamara adakora ibikorwa bimusaba kujya mu ruhame.
Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, na we ari mu kiruhuko nyuma y’uko abaganga be babimusabye nyuma yo gukorerwa isuzuma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, ni we uzayobora intumwa z’igihugu mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN General Assembly), mu gihe Perezida Ramaphosa atazitabira iyo nama.
Kugeza ubu, ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo ntibyigeze bitangaza ibisobanuro birambuye ku burwayi bwa Ramaphosa cyangwa igihe ateganya gusubira mu bikorwa bye bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!