IGIHE

Ihuriro rya Kabila ryamaganye Tshisekedi wigize ‘Alpha na Omega’

0 14-09-2026 - saa 10:06, Jean de Dieu Tuyizere

Ihuriro ’Sauvons la RDC’ riyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibiganiro byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, rishinja Umukuru w’Igihugu kwigira umugenga wa byose nka ‘Alpha na Omega’.

Mu itangazo iri huriro ryasohoye ku wa 13 Nzeri 2026, ryavuze ko iteka rya Perezida Tshisekedi rishyiraho uburyo bwo gutegura no gukora komite ishinzwe gutegura ibiganiro by’Abanye-Congo rigaragaza ko ubutegetsi buriho bushaka kugenzura inzira yose y’ibiganiro.

Riti “Dushingiye kuri iri teka, Bwana Félix Tshisekedi ufite imyumvire yo kwiha ububasha bukabije, yigize Alpha na Omega w’ibiganiro byiswe iby’igihugu.”

Sauvons la RDC yakomeje iti “Kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo w’ibi biganiro, guhera ku guhitamo abagize komite ishinzwe kubitegura kugeza ku myanzuro izabivamo, byose, nta na kimwe gisigaye, biri mu bushake bwe kandi bishingiye ku bubasha bwe bwo gufata ibyemezo uko ashaka.”

Iri huriro ryagaragaje ko itangazo rya Perezida Tshisekedi nta cyizere riha abari biteze ko ibiganiro bizitabirwa n’impande zitandukanye n’abahagarariye inyungu z’Abanyekongo bose.

Mu busesenguzi bwaryo, ryagaragaje ko ibi biganiro bitagamije gushakira umuti w’ibibazo by’igihugu, ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza ubutegetsi buriho, mu nyungu za Tshisekedi.

Iri huriro ryatangaje ko ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC ari yo nzira yonyine risanga ishobora gukiza igihugu mu gihe abaturage bumva ko ubutegetsi butubahiriza amahame shingiro y’igihugu.

Ingingo ya 64 ivuga ko nta muntu ugomba kurenza manda abyiri ari Perezida wa RDC. Kuyishyigikira kw’iri huriro gusobanuye ko rishaka ko manda ya kabiri ya Tshisekedi nirangira mu 2028, yazasimburwa n’undi muyobozi.

Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yatangazaga gahunda y’ibi biganiro, yasobanuye ko bigamije gukemura ibibazo igihugu gifite, bikubaka ubumwe bw’Abanye-Congo kugira ngo bagiteze imbere.

Sauvons la RDC yasabaga ko habaho ubuhuza bwigenga, ubwitabira bw’impande zitandukanye ndetse n’uburyo bwizewe bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izava muri ibi biganiro.

Leta ya RDC yeruye ko abafashe intwaro bakayirwanya ndetse n’ababashyigikira batazitabira ibi biganiro kandi ko Perezida Tshisekedi ari we uzabiyobora.

Ihuriro Sauvons la RDC ryagaragaje ko nta kizima ryiteze mu biganiro Tshisekedi ashaka kubamo umugenga wa byose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza