Abatuye mu mudugudu wa Habula muri Teritwari ya Walikale mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunze ubugizi bwa nabi bw’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta.
Aba baturage bavuga ko kuva tariki ya 23 Kanama 2026, batangiye kuva muri uyu mudugudu uherereye muri gurupoma ya Luberike ku bwinshi, nyuma y’igitero n’ubusahuzi bw’abarwanyi b’umutwe wa APCLS uba muri Wazalendo.
Abarwanyi ba APCLS, umutwe washinzwe na Janvier Karairi Buingo, bavugwaho kwinjira mu ngo z’abaturage uwo munsi, bagatwara imitungo yabo cyane cyane ifite agaciro kandi ko ubu bugizi bwa nabi bwakomeje.
Umwe mu baturage wahunze yagize ati “Ntituzi uko twakomeza kuba hano. Buri gihe abarwanyi baje, dutakaza ibyo dutunze. Twafashe icyemezo cyo guhunga kuko dutinya kuhaguma.”
Bamwe mu baturage bahungiye mu mashyamba ari hafi aho, mu gihe abandi berekeje mu gace ka Ngenge kari muri gurupoma ya Waloa Yungu, abandi bajya mu bice bihana imbibi na Habula.
Uwo munsi, abarwanyi ba APCLS bashinjwe gutega abagenzi bakoresha umuhanda wa Goma-Walikale hafi y’agace ka Milonge, bagasahura imodoka z’abacuruzi bawunyuragamo no gukomereza bamwe.
Umucuruzi wari uhari yagize ati "Twari tugiye gukomereza urugendo muri Walikale ariko imodoka zacu zarahagaritswe, turasahurwa. Nyuma yo kuraswa k’umumotari, abantu bose bagize ubwoba. Yarashwe ukuboko."
Walikale no mu nkengero zaho hahungiye abasirikare benshi ba Leta ya RDC n’abarwanyi bo mu mitwe itandukanye ya Wazalendo ndetse na FDLR ubwo ibice babagamo byafatwaga na AFC/M23. Abaturage babashinja kubahungabanyiriza umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!