Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, Umujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi.
Abaturage bo muri Uvira batangaje ko amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ahera mu nkengero z’umujyi, nyuma aza gukwira mu bice bitandukanye.
Amasasu yumvikanye mu bice birimo Kavimvira, Kasenga, Kalundu, Mulongwe, Kimanga na Nyamianda nk’uko abatuye muri ibi bice babitangaje.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko umunyeshuri wo mu mwaka wa kane w’ishuri ribanza rya Umoja riherereye mu gace ka Kamongola yishwe n’isasu ubwo yari i Kalundu.
Aya masasu yatumye amashuri amwe n’amwe asubiza abanyeshuri mu ngo, ibikorwa by’ubucuruzi birahagarara, n’ingendo zihuza Uvira na Bukavu ndetse n’ibindi bice zirahagarara.
Bivugwa ko aya masasu yarashwe n’abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza uburakari, nyuma y’itabwa muri yombi ry’umwe muri bo tariki ya 5 Nzeri 2026.
Abaturage bavuga ko ku wa 15 Nzeri, uyu mujyi wakwirakwijwemo impapuro zisaba ko uyu murwanyi arekurwa, ibintu bitaraba bibi.
Ntacyo ubuyobozi bugenzura Umujyi wa Uvira buratangaza ku mpamvu y’aya masasu, ku bapfuye cyangwa abakomeretse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!