Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yinubiye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Bahamas byabujije abaturage babyo kuyisura kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye i Kampala.
Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Diana Atwine, yatangaje ko kugeza ku wa 4 Kamena 2026, abantu 15 ari bo bari bakirwaye Ebola i Kampala, barimo umwe wapfuye akaba ari na we winjije iki cyorezo muri iki gihugu.
Dr. Atwine yasobanuye ko abantu bane bamaze gukira iki cyorezo muri Uganda kandi ko bamaze gusezererwa n’ibitaro, 270 bahuye n’abanduye na bo bakaba basezerewe nyuma yo kumara iminsi 21 mu kato, hakaba hasigaye 450 bagikurikiranirwa hafi.
Yavuze ko inshuro zose Ebola yibasiye Uganda, inzego z’ubuzima zayo zashyize imbaraga mu kuyihashya binyuze mu gushakisha bwangu abahuye n’abanduye; ibyo bituma idasohoka ngo igere mu bindi bihugu ivuye i Kampala.
Amerika isaba abaturage bayo kutajya muri Uganda kubera iki cyorezo, Canada ikabasaba kwirinda kugirirayo ingendo zitari ngombwa mu gihe cy’iminsi 60, Bahamas na ikabuza abayo kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Kuri Amerika by’umwihariko, nticyakira abanyamahanga baturuka muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, kuko igaragaza ko ibi bihugu byose byugarijwe na Ebola.
Dr. Atwine yatangaje ko impamvu ibi bihugu byabujije abaturage babyo gusura Uganda ari uko iki gihugu cyiyemeje kuba inyangamugayo, kigashyira ku mugaragaro amakuru nyakuri y’uko ubwandu buhagaze.
Ati "Nk’igihugu, twumva tuzira kuba abanyakuri kuko uko dutangaza amakuru ni ko dufungirwa inzira, uko dukaza ingamba ni ko tubuzwa kugira aho tujya. Twumva ibi ari akarangane, tugaragaza akababaro kubera uko dufatwa."
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko gufunga imipaka atari uburyo bwiza bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola, ahubwo ko ibihugu bikwiye guhuza ingamba zo kukirwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!