IGIHE

U Burundi buhangayikishijwe n’ubutaka bwabwo butembera mu Rwanda

0 5-08-2026 - saa 10:57, Jean de Dieu Tuyizere

Guverineri w’Intara ya Bujumbura, Gen Maj Aloys Ndayikengurukiye, ahangayikishijwe n’ubutaka bw’u Burundi butembera mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abinyujije mu ibaruwa yanditse tariki ya 3 Kanama 2026, yasobanuye ko kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Nyakanga, itsinda rishinzwe kwerekana aho imbibi z’igihugu zica, ryasuye inkengero z’uruzi rwa Rusizi na Ruhwa muri iyi ntara.

Guverineri Ndayikengurukiye yavuze ko ubugenzuzi bwagaragaje ko Abarundi batuye hafi y’izi nzuzi bakora ibikorwa bituma ubutaka bwimukira muri RDC cyangwa mu Rwanda, butwawe na Rusizi cyangwa Ruhwa.

Yagize ati "Ibyagaragaye ni uko ibikorwa by’abenegihugu impande y’izo nzuzi bituma ubutaka bw’u Burundi butemba bwimukira muri Congo cyangwa u Rwanda bivuye mu ruzi rwa Rusizi cyangwa Ruhwa rwataye inzira yarwo, rukibanda mu Burundi."

Uyu muyobozi yasobanuye ko “ibyo bikorwa bibi by’abenegihugu bacu” birimo guhinga ku nkombe z’uruzi, gucukura amabuye y’agaciro, kubumba amatafari no kutarinda inkombe z’uruzi ari byo bituma ubutaka bw’u Burundi butemba.

Ati "Ikibabaje ni uko ibyo byose biba abayobozi barebera, ukagira ngo ntibabibona, rimwe na rimwe ugasanga ni bo batanze impushya zo gukora ibyo bikorwa bigayitse."

Guverineri Ndayikengurukiye yasobanuye ko nyuma yo kubona iki kibazo, habaye inama yagutse ihuza abo mu nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze, ifatirwamo imyanzuro irimo gutera ibiti ku nkombe z’inzuzi no gukumira ibikorwa byangiza izi nkombe.

Guverineri Aloys Ndayikengurukiye yavuze ko ibikorwa by'Abarundi bituma ubutaka bw'u Burundi butembera mu Rwanda na RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza