IGIHE

Twirwaneho yemeje ko M23 yagize uruhare mu gufata Point-Zéro

0 4-07-2026 - saa 19:15, Jean de Dieu Tuyizere

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko M23 yagize uruhare mu gufata agace ka Point-Zéro n’ibindi bice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki Rukema, yemeje ko kuva mu ijoro ryacyeye, uyu mutwe uri kugenzura Point-Zéro, Kalingi, Mikenke, Gitavi, Ilundu, Kalongi, Gakenke, Lubemba, Bicumbi, Baruta Rwitsankuku byari byarafashwe n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Yagize ati "Iri joro ryacyeye, ingabo za Twirwaneho, iza M23 n’abayobozi bazo zifatanyije, zasubije umwanzi inyuma, wari waje kuturimbura, kutunyaga no kutwambura agaciro kacu. Uyu munsi abicanyi ruharwa ari bo FARDC, FDNB, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro barashwe, birukanwa mu bice bari bamaze iminsi barigaruriye."

Muri ubu butumwa Dr. Kaniki yageneye Abanyamulenge n’inshuti zabo, yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryasenye inzu nyinshi z’abaturage, ririca, rinyaga amatungo, ryangiza ibigo by’amashuri, amavuriro ndetse n’ibindi bikorwaremezo.

Uyu muyobozi yatangaje ko kugira ngo Twirwaneho ikomeze kugenzura ibice yafashe, bisaba ko Abanyamulenge baba mu mahanga bataha, bakajya kwifatanya na bene wabo kwirwanaho.

Ati "Ntabwo twakomeza kurwanira igihugu tutakirimo. Intwaro nini yadutuza muri kiriya gice, ikatwemeza ko kizahora ari gakondo yacu ni uko dutaha tukajya kucyubaka. Nimuhaguruke dutahe, dutahe tujye kubaka igihugu, tujye kororera iwacu, ntabwo dutaha kuko tumerewe nabi, dutahe kuko dufite iwacu kandi aho iwacu hadukeneye."

Dr. Kaniki ni umuhanga mu bijyanye n’imiti. Yagiye ku buyobozi bwa MRDP-Twirwaneho avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inshingano yo kuyobora uyu mutwe ayifatanya no kuba umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC ushinzwe ubukungu n’imari.

AFC/M23 yifatanyije na Twirwaneho kugaba ibitero ku ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi byo muri Kivu y'Amajyepfo
AFC/M23 yifatanyije na Twirwaneho kugaba ibitero ku ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi byo muri Kivu y'Amajyepfo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza