Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yajyanye mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga umushinga w’itora rya kamarampaka rigamije kuvugurura iri tegeko risumba ayandi mu gihugu.
Tshisekedi yabimenyesheje Abanye-Congo ku wa 29 Kamena 2026, ubwo yavugaga ijambo rijyanye n’isabukuru y’imyaka 66 RDC imaze ibonye ubwigenge, nyuma y’aho imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yemeje uyu mushinga wateguwe n’abamushyigikiye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko mbere y’uko awushyiraho umukono, uru rukiko rukwiye kubanza kugenzura niba wubahiriza Itegeko Nshinga, agaragaza ko ibyo yabikoze mu rwego rwo kubaha inzego z’igihugu n’ubufatanye bwazo.
Igihangayikishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ni ikigambiriwe cyane mu kuvugurura Itegeko Nshinga ari ukwemerera uyu Mukuru w’Igihugu kurenza manda ebyiri, kandi yaragombaga gusimburwa mu 2028.
Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro za Gicurasi 2026, yavuze ko Abanye-Congo nibamusaba gukomeza kubayobora, azabyemera kandi ko umwaka wa 2028 nugera igihugu cyabo kikiri mu ntambara, hatazaba amatora.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinze ihuriro bise ‘C64’ rifite intego yo kurwanya umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Tariki ya 12 Kamena bakoreye imyigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko, bateguza ko bazakora indi ku ya 8 Nyakanga.
Byateganyijwe ko imyigaragambyo yo muri Nyakanga izabera imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu, aho aba banyapolitiki n’ababashyigikiye bazaba bashinja Perezida Tshisekedi ubugambanyi, bamusaba kwegura.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, yatangaje ko gusaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo kwegura mu gihe ayoboye ingabo zihanganye n’umwanzi bifatwa nk’ubugambanyi.
Shabani yaciye amarenga ko abazitabira imyigaragambyo iteganyijwe imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abayiteguye bashobora gukurikiranwa n’ubutabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!