Santere ya Fizi igenzurwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabweho igitero cya drone mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Kanama 2026.
Iki gitero cyagabwe ahagana Saa Saba z’ijoro, aho ibisasu bibiri byarashwe na drone byaguye kuri hoteli Mwalu muri iyi santere, igisenge cyayo kirasenyuka.
Hari amakuru avuga ko iyi hoteli yari icumbitsemo abofisiye bakuru mu ngabo za RDC n’iz’u Burundi bari gufatanya mu gutegura ibitero bishya mu bice bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Igisirikare cya RDC kivuga ko ari AFC/M23 yohereje iyi drone, ariko iri huriro ryo ntacyo rirasubiza.
Abaturage bo muri Teritwari ya Fizi batangaje ko ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 18 Kanama, babonye drone iguruka hejuru y’iyi santere, bigakekwa ko yagenzuraga aho izarasa.
Tariki ya 17 n’iya 18 Kanama kandi, mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo habaye imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro.
AFC/M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ryo ryagabye ibitero mu bice igenzura, isaba umuryango mpuzamahanga kwita kuri ubu bushotoranyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!