IGIHE

RDC: Abishwe na Ebola barenze 370

0 30-06-2026 - saa 09:05, Jean de Dieu Tuyizere

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza ku wa 28 Kamena 2026, abo byemejwe ko banduye icyorezo cya Ebola bageze ku 1307 barimo 377 bapfuye.

Iyi Minisiteri igaragaza ko abo iki cyorezo cyishe kugeza uwo munsi ari 28,8%, kandi ko biganjemo abo mu bice bitandukanye by’Intara ya Ituri birimo Mongbwalu, Bunia na Rwamapara.

Kugeza ku wa 28 Kamena, abarwayi 615 bari bacyitabwaho n’abaganga mu bigo bishinzwe kuvura abanduye iki cyorezo, mu gihe abandi 180 bamaze gukira neza.

Iki cyorezo cyageze muri Uganda tariki ya 15 Gicurasi, aho abamaze kwandura ari 20 barimo babiri bapfuye nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibyemeza.

Minisiteri y’Ubuzima mu Bufaransa na yo mu cyumweru gishize yatangaje ko iki gihugu cyabonetsemo umurwayi wa Ebola, isobanura ko ari umuganga wakoreraga muri Ituri.

Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC, hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) byateganyije miliyoni 518 z’Amadolari zo kwifashisha mu bikorwa byo gukumira iki cyorezo ku mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yaburiye Afurika ko Ebola yandura byihuse, bityo ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kuyikumira. Ati "Ebola yihuta cyane; Afurika igomba kuyirusha umuvuduko."

Abaganga n’abatabazi bari gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushakisha abahuye n’abanduye muri RDC, kuko bagaragaza ko ari kimwe mu by’ingenzi bifasha mu gukumira iki cyorezo. Ibi bikorwa bigeze ku gipimo cya 81,3%.

Kubera ko kugeza ubu nta rukingo rwihariye cyangwa umuti wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo byari byaboneka, urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rushingiye cyane ku gukaza ubugenzuzi no gukora ubukangurambaga mu baturage.

Inzego z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga zigaragaza ko guhashya iki cyorezo bisaba amakenga ahoraho. Umwe baganga yagize ati "Imbere ya Ebola, buri saha iba ifite agaciro kenshi.”

Abashinzwe ubuzima basaba buri wese ufite umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kuruka, gucibwamo cyangwa kuva amaraso ku ruhu kugana ivuriro cyangwa kumenyesha abishinzwe kugira ngo afashwe.

Mu bantu 1307 byemejwe ko banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo muri RDC, 377 barapfuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza