Abakozi bari guhangana n’icyorezo cya Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigaragambije ku wa 2 no ku wa 3 Kanama 2026, basaba Leta kubishyura imishahara n’uduhimbazamusyi bamaze hafi amezi atatu badahabwa.
Mu mpera za Kamena 2026, na bwo aba bakozi bakoze imyigaragambyo, bamenyesha Leta ko bazasubira mu kazi mu gihe izaba yabishyuye amafaranga yabo. Bijejwe ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka ariko amaso yaheze mu kirere.
Aba bakozi biganjemo abaganga bavuga ko gutinda kwishyurwa bishobora guhungabanya ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo, mu gihe ibibazo by’umutekano na byo bikomeje kubangamira ibikorwa byabo.
Mu minsi ibiri ishize, aba bakozi bahuriye imbere y’amavuriro y’abarwayi ba Ebola mu Mujyi wa Bunia, muri santere ya Rwampara na Mongbwalu mu Ntara ya Ituri, basaba guhabwa amafaranga yabo bwangu.
Mu myigaragambyo yabereye muri Mongbwalu ku wa 3 Kanama, abapolisi batatanyije abigaragambyaga nyuma y’uko bateje akavuyo imbere y’amavuriro.
Mu ibaruwa bandikiye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bavuze ko bari mu bihe bikomeye bibangamiye ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo.
Uretse kudahabwa umushahara n’ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, imyumvire y’abaturage na yo ikomeje kubangamira aba bakozi.
Mu gace ka Nia Nia, muri Ituri, itsinda ry’urubyiruko ryagerageje kubuza kajugujugu y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) kugwa ku kibuga cy’indege ku kibuga cy’indege cyaho kuri uyu wa 4 Kanama.
Uru rubyiruko rwanateye amabuye ikigo kivurirwamo abarwanyi ba Ebola, abapolisi barasa amasasu yo kuruburira kugira ngo rutatane nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivili, Samuel Banapia.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakwirakwiye amakuru y’ibihuha avuga ko inzego z’ubuzima zigiye gushyiraho isaha ntarengwa yo gutaha mu ngo, ateza imyigaragambyo mu Mujyi wa Butembo.
Abashinzwe ubuzima muri Beni batangaje ko ku wa 1 Kanama, imodoka y’imbangukiragutabara yari yoherejwe gutwara umuntu wakekwagaho Ebola yangijwe.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 1 Kanama, abantu 3748 ari bo bari bamaze kwandura Ebola barimo 1657.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!