Ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, rumukekaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
Icyaha Uwamariya akurikiranyweho gikomoka kuri dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, wafunzwe tariki ya 24 Nyakanga 2026, aregwa guhohotera umugore uri mu bayobozi b’utugari muri Musebeya.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iki kibazo cyatangiye ubwo Nkurikiyimana yasabaga uyu mugore ruswa y’igitsina kenshi, undi akabyanga, Gitifu w’Umurenge agafata icyemezo cyo kumusabira kwimukira mu wundi murenge, kure y’umuryango we nk’agahimano.
Aya makuru avuga ko Gitifu w’akagari yatakambiye Uwamariya, amugaragariza ko Nkurikiyimana amuhohotera, ariko Visi Meya wa Nyamagabe aramwirengagiza, ntiyamukemurira ikibazo.
Uko kwiregangizwa na Visi Meya ngo ni ko kwatumye Gitifu w’akagari yitabaza RIB mu Mujyi wa Kigali, itangira iperereza. Iri perereza ni ryo ryatumye uru rwego rwohereza abakozi barwo baturutse i Kigali, bajya gufunga Nkurikiyimana.
Visi Meya Uwamariya na Gitifu Nkurikiyimana bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka muri Nyamagabe mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.
Uwo urukiko ruhamije icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, rumuhanisha igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe no kwishyura ihazabu kuva ku 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Bigaragara mu ngingo ya 243 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko Gitifu Nkurikiyimana we akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Iyo uwakoze icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza ku nkeke uwo akuriye mu kazi akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo cy’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu kuva ku 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko itarenze 15 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku rwango, giteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu kuva kuri 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri giteganywa n’ingingo ya 6 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu kuva kuri 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.
Dr. Murangira yasabye abayobozi, baba abo mu nzego za Leta cyangwa abikorera kudakoresha imyanya bafite babohotera abo bayobora, abamenyesha ko uzafatirwa muri ibi byaha wese atazihanganirwa.
Ati “RIB irasaba abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, kudakoresha umwanya bafite bahohotera abo bayobora kuko uzabifatirwamo wese atazihanganirwa.”
Ku batarengera abo bayobora n’abahishira ibyaha, Dr. Murangira yagize ati “Umuyobozi wese asabwa kurengera no kurinda abo ayobora, ntabwo akwiriye guhishira icyaha kiba cyakozwe.”
RIB yasabye abantu bashobora kuba bakorerwa ibyaha by’ihohoterwa rushingiye ku gitsina kutabyihererana, ahubwo bakajya bamenyesha uru rwego kugira ngo rubikurikirane hakiri kare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!