IGIHE

Ndayishimiye yongeye kwikanga intambara, yikomanga ku gatuza

0 14-08-2026 - saa 18:54, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwikanga intambara, agaragaza ko Umurundi cyangwa umunyamahanga uzashoza intambara ku gihugu cye azatsindwa.

Ndayishimiye yatanze ubu butumwa ubwo yapfundikiraga inama y’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye yateguwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) abereye Umuyobozi Mukuru.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko intambara ari mbi, bityo ko adashaka ko u Burundi buyisubiramo kuko yamuhombeje cyane mu bihe bye by’ubusore.

Ati "Ni cyo gituma ntifuza intambara muri iki gihugu cyacu kandi n’ubu mbatangarije ko umuntu uzarota azana intambara mu Burundi, ari uwa hano cyangwa uwo hanze, intambara izatangirira iwe, irangirire iwe. Ari Umurundi cyangwa umunyamahanga uzatuzanira intambara, izatangirira iwe irangirire iwe."

Perezida Ndayishimiye amaze igihe kinini aburira abo avuga ko bashaka gushoza intambara mu Burundi. Yabivuze cyane mu mwaka ushize ubwo intambara yo muri Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo yasatiraga igihugu cye.

Uyu Mukuru w’Igihugu abivuga mu gihe imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi irimo RED Tabara na FNL-Nzabampema ivuga ko izakomeza kumushyiraho igitutu kugira ngo yemere ko hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.

Mu ntangiriro za Kanama, RED Tabara yatangaje ko igihe cyo kubohora u Burundi cyegereje.

Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye urubyiruko ko adashaka intambara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza