Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwitezwemo ibiganiro ku ngingo zirimo intambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Félix Tshisekedi yakira uyu ‘mushyitsi ukomeye’ ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa kuri uyu wa 22 Kamena 2026 mbere yo kugirana ikiganiro cyihariye no kuganira n’itangazamakuru.
Byagize biti “Ikiganiro hagati yabo kirarebana n’ibibazo dusangiye birimo icy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC n’ingamba zo kurwanya indwara y’icyorezo ya Ebola.”
Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 na MRDP-Twirwaneho, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byasinye mu 2022, avugururwa muri Kanama 2023.
Muri iki gihe, izi ngabo zakajije ibitero muri Komini Minembwe no mu nkengero zaho, zigamije gukuramo abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bamaze imyaka hafi 10 barinda umutekano w’Abanyamulenge ariko bazibereye ibamba.
Tariki ya 17 Kamena, ubwo Tshisekedi yari mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye Abanye-Congo babayo ko ingabo zabo ziri kwitwara neza ku rugamba rwo muri Minembwe, ateguza ko vuba zizisubiza Umujyi wa Goma na Bukavu.
Ubutumwa bwa Tshisekedi bwakurikiwe n’itangazo ry’ingabo za RDC ryavugaga ko zafashe Minembwe ariko ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare rwabiteye utwatsi.
Perezida wa MDRP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki, tariki ya 18 Kamena yabwiye umunyamakuru ko intego y’ingabo za Leta ya RDC yo gufata Minembwe idashoboka.
Dr. Kaniki yagize ati “Ntekereza ko bifuza ko baba babikoze. Ntibabikoze kandi ntibazabikora. Ibyo ubyandike ku rutare, ntibizahinduka.”
MDRP Twirwaneho yatangaje ko mu cyumweru gishize Minembwe yagabweho ibitero bikomeye byagizwemo uruhare n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo, kandi ko abasivili ari bo bagambiriwe.
Ku wa 21 Kamena, Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba MRDP-Twirwaneho yatangaje ko abarwanyi babo bakomeje gusunikira ingabo za Leta ya RDC kure, agaragaza ko zizakumbura Minembwe.
Col Rugabo yagize ati “Akebo ni geramo. Gakenke baraducokoje, reka tubavugutire umuti ubakwiye FARDC, FDNB, Waza, FDLR n’abandi. Muzakumbura Minembwe. Turaje ni mu kanya.”
Ubundi butumwa Col Rugabo yatangaje ku mugoroba w’uwo munsi buvuga ko MRDP-Twirwaneho yabohoye uduce turimo Gakenke ahazwi nko ‘Kwa Rutaganda’ n’umusozi wa Sinai, ingabo za Leta ya RDC zikwira imishwaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!