IGIHE

Nangaa yasanishije Tshisekedi na Yona, asaba ingabo kumwigumuraho

0 30-06-2026 - saa 14:18, Jean de Dieu Tuyizere

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yasanishije Perezida Félix Tshisekedi na Yona wamizwe n’ifi, asaba ingabo z’igihugu kumwubahuka.

Mu ijambo rijyanye n’isakukuru y’imyaka 66 RDC imaze ibonye ubwigenge, ku wa 29 Kamena 2026 Nangaa yatangaje ko Perezida Tshisekedi ari ikibazo ku gihugu, kandi ko naguma ku butegetsi, amahoro azakomeza kuba kure nk’ukwezi.

Nangaa yagize ati "Nk’uko duhora tubivuga, mureke twikize Yona ubwato bwa Congo bubone kugera iyo bujya amahoro. Nyuma y’imyaka irindwi turi mu mwijima, dutukwa, tubabaye, ibintu bitagenda neza, nta cyabuza Abanye-Congo kugira intumbero imwe."

Uyu munyapolitiki yatangaje ko igihe kigeze ngo Abanye-Congo bo mu byiciro byose bigize ubuzima bw’igihugu bakanguke, babohore igihugu cyabo, barwanye umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga uri gutegurwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati "Ni ahacu kugira ngo dutabare igihugu, dusubizeho iyubahirizwa ry’amategeko, dusigasire imibanire myiza, tugarure ukwishyira ukizana, ubutabera n’icyizere Abanye-Congo bamaze igihe kinini bambuwe. Uru rugamba rw’icyubahiro si urwa AFC/M23 gusa.”

Nangaa yatangaje ko igihe Abanye-Congo bazakuraho ubutegetsi bw’igihugu ari bwo kizabona inzira ikiganisha ku mahoro, ubutabera, imibanire myiza y’abaturage n’iterambere bamaze igihe kinini bifuza.

Yasabye abasirikare n’abapolisi bamaze igihe kinini batotezwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, barutishwa abacancuro b’abanyamahanga, bagafungwa kubera impamvu zidafite ishingiro, ko bahaguruka, bakarwanya ubutegetsi.

Ati "Ku basirikare n’abapolisi ba Congo mwandagazwa umunsi ku wundi,…mugafungwa ku mpamvu zitumvikana n’uwakabaye ari Umugaba w’Ikirenga utonesha ingabo z’amahanga n’abacancuro, mureke kurinda Leta irwanya abantu bayo, muhagurukire kuyubahuka.”

Nangaa yinjiye byeruye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi mu Ukuboza 2023. Icyo gihe ni bwo yashinze ihuriro AFC agamije guhuza Abanye-Congo bose bashaka impinduka. Umutwe witwaje intwaro wa M23 waryiyunzeho nk’igisirikare cyaryo.

Corneille Nanga yasabye abasirikare n'abapolisi kwigumura kuri Tshisekedi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza