Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye Abanyankole gusaba inkwano zihenze cyane ndetse n’ubukwe butwara amafaranga menshi, avuga ko guhindura gushyingirwa ubucuruzi bituma urubyiruko rutinya gushinga ingo kandi bigatesha agaciro umuco wabo wa kera wo gusaba no gukwa (Okuhingira).
Museveni yabivuze ku wa Gatandatu mu muhango wo gusaba no gukwa (Okuhingira) Kisha Isabel Byanjeru Kaboyo, umukobwa w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Luweero Triangle na Rwenzori, Alice Kaboyo, wabereye i Kakyeera mu Karere ka Kiruhura.
Perezida Museveni yavuze ko gusaba amafaranga menshi ndetse n’amatungo nk’inkwano bituma gushyingirwa bihinduka umutwaro w’amafaranga ku miryango.
Ati “Mwebwe Abanyankole, muri kwangiza abaturage kubera iki kintu cyo kwishyura inkwano. Kuki musaba inka 15 na za miliyoni y’Amashilingi? Kuki mugurisha abana banyu? Bituma urubyiruko rutinya gushyingirwa, kandi ikibabaje ni uko bamwe batangira ubuzima bwabo bafite imyenda.”
Museveni yanenze kandi ubukwe buhenze cyane, avuga ko bushyira igitutu mu by’imari kidakenewe ku miryango.
Ati “Mfite abuzukuru 15. Nakoze ubukwe na Maama Janet mu mahanga, hari abatumirwa umunani gusa. Ubu bukwe buhenze butuma abantu basesagura bugiye guteza ibibazo abantu. Ndasaba abayobozi b’amadini kubyigisha mu nyigisho zabo.”
Kisha yasabwe anakobwa na Aaron Mwiije Kafureeka, bikaba byari ikimenyetso cyo guhuza imiryango yombi mbere y’ubukwe bwabo bwo mu rusengero.
Museveni yavuze ko adakunze kwitabira ibirori by’abantu ku giti cyabo kubera uburyo ingendo za Perezida zitegurwa, ariko ko kuri Kaboyo byari umwihariko kubera imyaka myinshi yamaze akorera ishyaka riri ku butegetsi (National Resistance Movement:NRM).
Yavuze ko Kaboyo yinjiye mu muryango we mu 1979 akiri umunyeshuri, aho yagize uruhare mu bikorwa byo gufasha guhisha imyiteguro y’urugamba rwo kubohora Uganda nyuma y’amatora yo mu 1980 yavuzweho impaka.
Museveni yavuze ko mu gihe yerekanaga ko ashaka gutangira ubuzima busanzwe, harimo n’ibiganiro byo kugura ubutaka i Kanoni, Kaboyo yamuherekeje kenshi, bigatuma abantu bumva ko yari yararetse ibikorwa bya politiki mu gihe imyiteguro y’urugamba rwo gufata ubutegetsi yari ikomeje mu ibanga mbere yo gutangira muri Gashyantare 1981.
Yongeyeho ko nyuma yo kurangiza amasomo ye, Kaboyo yagiye i Nairobi agafatanya na Madamu Janet Museveni kwita ku muryango wa Museveni, nyuma akaza kujyana na bo muri Suède.
Perezida Museveni yavuze ko ubwitange bwa Kaboyo mu myaka yose, hamwe n’ibihombo yahuye na byo birimo kubura umugabo we na se, ari byo byatumye afata icyemezo cyo kujya muri uwo muhango, ibintu adasanzwe akora.
Ati “Navuze nti, kuri iyi nshuro, ngomba kujyayo.”
Uretse ibirori by’ubukwe, Museveni yashimiye abaturage bo mu gice cya Uganda cyororerwamo inka nyinshi kuba barahinduye uburyo bwo korora inka zitanga umukamo, bakava ku bworozi bwo kwimuka bajya ku bworozi buteye imbere butanga amafaranga.
Yasabye aborozi gutegura uburyo bwo guhangana n’ibihe birebire by’impeshyi binyuze mu guhinga no kubika ubwatsi, anashimangira ko hakenewe kubungabunga amasoko y’amazi no kwagura gahunda zo kuhira imyaka.
Perezida Museveni yavuze ko azasaba Minisitiri w’Amazi n’Ibidukikije, Maj. Gen. Kahinda Otafiire, gutumiza inama izahuza abafatanyabikorwa kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo kubungabunga amazi ya Kakyeera n’umugezi rwa Rwizi, yavuze ko ari ingenzi mu burengerazuba bwa Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!