Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibihugu bya Afurika kurwanya icyatuma bacikamo ibice, agaragaza ko Afurika idakwiye kwemera ko ubumwe bwagezweho bigoye, bushyirwa mu kaga no gufata Abanyafurika nk’abanyamahanga mu gihugu kiri kuri uyu mugabane.
Ibi Perezida Museveni yabivuze ku wa 19 Nyakanga 2026, nyuma y’ibitero bishya byibasira abimukira b’Abanyafurika muri Afurika y’Epfo, aho Abanya-Uganda batatu bahitanywe na byo, bigatuma Leta ya Uganda ishyiraho gahunda yo gucyura abaturage bayo basaga 1.100 ku bushake.
Perezida Museveni yavuze ko yagiranye ikiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku bijyanye n’ibitero by’urwango bikorerwa abanyamahanga, amubwira ko gukoresha imvugo irwanya abanyamahanga mu kwibasira Abanyafurika bagenzi babo bivuze ko iki gihugu cyaguye mu mutego w’umwanzi.
Museveni yerekanye ko ukwibohora kwa Afurika kwagezweho binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byahagurukiye kurwanya ubukoloni na apartheid, agaragaza ko ubwo bumwe bukwiye gukomeza kuyobora umubano w’ibihugu aho gukomeza kubibwamo amacakubiri.
Ati “Uganda n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika byashyigikiye Afurika y’Epfo mu rugamba rwo kurwanya apartheid, kandi ntidushobora kwemera igitekerezo cy’uko Abanyafurika bagenzi bacu bitwa abanyamahanga muri Afurika.”
Perezida Museveni yasabye abayobozi n’Abanyafurika kutagwa mu mutego ushaka kubaca intege no kubacamo ibice binyuze mu kubimikamo urwango.
Yibukije Abanya-Uganda bakorera mu mahanga mu buzima bugoye gutaha bakifashisha amahirwe bafite mu gihugu cyabo bakiteza imbere.
Leta ya Uganda yatangije gahunda yo gucyura abaturage bayo ku bushake tariki 3 Nyakanga 2026, aho mu cyiciro cya mbere hatashye Abanya-Uganda 1,102 hifashishijwe indege ya Uganda Airlines.
Nyuma yo gusubira mu gihugu cyabo, abatahutse bahawe gahunda zibafasha gusubizwa mu buzima no kongererwa ubumenyi binyuze mu mu Kigo cya National Leadership Institute kiri i Kyankwanzi.
Perezida Museveni yabijeje ko Leta izabafasha kongera kubaka ubuzima bwabo binyuze mu guteza imbere imishinga ibyara inyungu no kubona akazi. Yasabye cyane cyane urubyiruko gushora imari mu buhinzi bugamije ubucuruzi, inganda, serivisi n’ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!