Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ateganya kwakira indahiro ya Ambasaderi Adonia Ayebare nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Shartsi Kutesa Mushereure nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibigo by’imari nto n’iciriritse nyuma y’aho baretse ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe kwemeza abayobozi igaragaje ko bombi bafite ubwenegihugu burenze bumwe, ikabangira kurahira.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko iyi komisiyo yamenyesheje Perezida Museveni ko Ayebare, Mushereure na Calvin Echodu bashobora kwemezwa nyuma yo gutanga ibimenyetso bigaragaza ko batangiye inzira yo kureka ubwenegihugu bw’amahanga.
Ayebare, Echodu na Mushereure basobanuriye iyi komisiyo ko bari batangiye inzira zo kureka ubwenegihugu bw’amahanga.
Mbere y’uko barangiza inzira yo kureka ubwenegihugu bw’amahanga, Museveni yari yahisemo kuba aretse kwakira indahiro zabo mu rwego rwo kwirinda kunyuranya n’amategeko y’igihugu.
Ubu bivugwa ko Ayebare na Mushereure barangije inzira yo kureka ubwenegihugu bwa Amerika, bityo bakaba bashobora kurahira.
Icyakora, ikibazo cya Echodu ndetse na Dr. Lawrence Muganga wagenwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu kiracyasuzumwa.
Iyi komisiyo yanze ko Dr. Muganga arahira nyuma y’aho raporo y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Umutekano rigaragaje ko ubwo yagenwaga kuri uyu mwanya yari agifite ubwenegihugu bwa Canada.
Mu gihe ikibazo cya Dr. Muganga kitarakemuka, Perezida Museveni ari gutekereza ku izina rya Juma Uwitonze nk’umuntu ushobora kumusimbura ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano.
Umwe mu bayobozi bo muri Uganda yagize ati “Hari abandi batanzwe, ariko Museveni yemera ko Uwitonze ari we musimbura mwiza wa Muganga wananiwe isuzuma rya Komisiyo y’Inteko.”
Uwitonze ni umuhuzabikorwa w’ishyaka PLU (Patriotic League of Uganda) mu gace ka Greater Mpigi. Yigeze no gushaka kuba umwe mu bahagararira Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!